Ubutumwa bw’akababaro umuryango wa Perezida Kagame wageneye uw’Umudepite w’u Rwanda witabye Imana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma Depite Fidel Rwigamba uherutse kwitaba Imana, hasomwe ubutumwa bw’Umuryango wa Perezida Paul Kagame wageneye uwa nyakwigendera, bawihanganisha muri ibi bihe by’akababaro.

Depite Fidel Rwigamba yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, tariki 15 Gashyantare 2023 azize uburwayi, aho yari arwariye mu Bitaro byiritiwe Umwami Fayisali.

Izindi Nkuru

Umuhango wo kumusezera bwa nyuma, wabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023 mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’Igihugu ndetse n’abashinga amategeko bagenzi ba nyakwigendera.

Minisitiri muri Perezidansi y’u Rwanda, Uwizeye Judith yasomye ubutumwa bw’umuryango wa Perezida Paul Kagame wageneye uwa nyakwegendera.

Muri ubu butumwa, Perezida Paul Kagame yageneye umuryango wa Hon Rwigamba, yatangiye avuga ko we n’umuryango we bamenye inkuru mbi yuko Hon Depite Rwigamba Fidel yitabye Imana, bababajwe niyi nkuru mbi kandi bifatanyije nabana be numuryango wose muri iki gihe cyagahinda kenshi, bifatanyije kandi nInteko Ishinga Amategeko.

Bukomeza bugira buti Nyakubahwa Perezida wa Repubulika numuryango we bifurije abana numuryango wose gukomeza gukomera muri ibi bihe byakababaro. Imana ihe Hon Depite Rwigamba Fidel iruhuko ridashira.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon Donatille Mukabalisa wagarutse ku byaranze nyakwigendera Rwigamba Fidel, yavuze ko yarangwaga n’ubupfura no gukunda Igihugu.

Yagize ati Yaranzwe no kugira umuhate ntagereranywa, gukorana ubushake nubushishozi nubuhanga imirimo yari ashinzwe kandi yayigaragajemo ubushobozi.

Hon Mukabalisa yavuze ko nyakwigendera yarangwaga no kubahiriza igihe, ati Mu gihe cyose yari ari hano mu mutwe wAbadepite nta na rimwe yigeze akererwa imirimo yInteko Ishinga Amategeko.

Bamwe mu babanye na nyakwigendera Hon Rwigamba yaba mu Rwanda ndetse no mu buhunzi, batanze ubuhamya bw’uburyo yarangwaga no kwiyoroshya ndetse no gukunda abantu.

Nyakwigendera yasezeweho bwa nyuma
Ni umuhango wayobowe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite
Abadepite basezeye bwa nyuma nyakwigendera

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru