Inkuru ibabaje iturutse mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yatangaje ko umwe mu Badepite yitabye Imana azize uburwayi.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rigira riti Umutwe wAbadepite ubabajwe no kumenyesha urupfu rwa Depite Rwigamba Fidel witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Gashyantare mu Bitaro byitiriwe Umwami Facal azize uburwayi.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon Donatille Mukabalisa, risoza rigira riti “Umutwe w’Abadepite wifatanyije n’umuryango wa Depite Rwigamba Fidel muri aka kababaro.”

Nyakwigendera Rwigamba yari Umudepite w’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, yinjiye mu Mutwe w’Abadepite muri 2013, yakoze imirimo inyuranye mu nzego z’u Rwanda nko kuba yarabaye Umunyamabanga wa Sena y’u Rwanda.

Hon Rwigamba Fidel kandi yanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta.

Depite Rwigamba witabye Imana

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru