Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda yaciye impaka bwa mbere yerekana umukobwa yimariyemo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, Imfurayacu Jean Luc yatunguranye yerekana ko na we ari mu munyenga w’urukundo, yifuriza umukobwa yimariyemo umunsi mwiza w’abakundana.

Uyu munyamakuru utarakunze kugaragara mu rukundo, ku nshuro ya mbere yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umukobwa utagaragara mu maso, bafatanye amureba akana ko mu jisho.

Izindi Nkuru

Iyi foto yashyize kuri status ya Instagram ye, yaherekesheje ubutumwa bwo kwifuriza umukunzi we umunsi mwiza w’abakundana, ati Happy valentines day my babe MG (impine y’amazina y’umukunzi we) I love you.

Tugenekereje mu Kinyarwanda, yagize ati Umunsi mwiza wabakundana mukunzi wanye. Ndagukunda.

Bamwe mu banyamakuru ba siporo bo mu Rwanda, bahise bagaragaza ko bishimiye intambwe y’uyu mugenzi wabo, dore ko bari bamaze iminsi bamusaba kuva mu bugaragu na we agashaka umugore.

Umunyamakuru wa RBA, Rigoga Ruth bigeze no gukorana, na we yahise ashyira iyi foto ku mbuga nkoranyambaga ze.

Mu butumwa buherekeje iyi foto, Rigoga Ruth, yavuze ko afite inkuru ishyushye, ati Byose byose Hanze Atii HVD my Babe M G I love you, Muzongere sha, muvandimwe nzaba mpari ku bwanyu mwembi.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru