Wednesday, September 11, 2024

Uwakoze amakosa akomeye yatumye abafana ba Arsenal barara nabi byatangiye kumusibira amayira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusifuzi Lee Mason, nyuma y’amakosa yakoze ku mukino Arsenal yanganyijemo na Brentford igitego 1-1, ntazagaragara kuri VAR (Video Assistant Referee) ku mikino y’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Bwongereza Premier League iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.

Uyu musifuzi, wahoze asifura hagati mu kibuga, akaza gushyirwa kuri VAR, aherutse gukora amakosa akomeye cyane ubwo yemeraga igitego cya Brentford cyatsinzwe na Ivan Toney nyamara hari habayeho kurarira kwa Christian Norgaard wari utanze umupira.

Ikigo cy’abasifuzi cyitwa PGMOL (Professional Game Match Officials Limited), gishinzwe gusifura muri Shampiyona y’u Bwongereza, gihagarariwe n’uwahoze ari umusifuzi ukomeye kabuhariwe Howard Webb, cyatangaje ko uyu musifuzi Lee Mason ngo yibagiwe guca imirongo ndetse ntiyanakurikirana umukino ngo arebe aho igitego cyaturutse, ari byo bise ikosa ry’umuntu ku giti cye (human error).

Ibi byatumye kuri uyu wa Kabiri ubwo hatangazwaga abasifuzi bazasifura imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Premier League, mu mpera z’iki cyumweru hatagaragaramo uyu Lee Mason mu bazaba bari kuri VAR.

Lee Mason, muri uyu mwaka w’imikino, si ubwa mbere akoze amakosa nk’aya kuko yanze igitego cya Newcastle United mu mukino yakiragamo Crystal Palace ku ya 03 Nzeri 2022.

Ibi kandi bije bikurikira Umusifuzi John Brooks, wambuwe inshingano zo gusifura ku mukino wa Merseyside derby Ikipe ya Liverpool yaraye itsinzemo Everton ibitego 2-0 kuri uyu wa Mbere, ndetse akurwa no ku mukino Arsenal iri bwakiremo Manchester City kuri uyu wa Gatatu cyane ko ari we wari uri kuri VAR ku mukino Crystal Palace yakiragamo Brighton akaza kwanga igitego cy’iyi Brighton cyabonetse mu gice cya mbere gitsinzwe n’Umunya Equateur Pervis Estupinan.

Ibi byatumye Umuyobozi w’Ikigo cy’abasifuzi cya PGMOL, Howard Webb, yihamagarira Arsenal na Brighton asaba imbabazi ku bw’amakosa ya VAR yagaragaye ku mikino y’aya makipe yombi.

Cedric KEZA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Collect decision

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts