Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida w’u Burundi yagaragaje uko bafata u Rwanda mu gihe rutarakora icyo barusabye

radiotv10by radiotv10
21/06/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida w’u Burundi yagaragaje uko bafata u Rwanda mu gihe rutarakora icyo barusabye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yavuze ko igihe cyose u Rwanda rutarohereza abakekwaho ibyaha bikomeye bakoroye mu Burundi, iki Gihugu kizakomeza kurubona nk’urugifitiye umwenda, icyakora ngo umubano wo uzakomeza.

Yabivuze ubwo yagarukaga ku biganiro bya Leta y’u Burundi n’iy’u Rwanda ku koherezwa kw’abo bantu bavuye mu Burundi bagerageje guhirika ubutegetsi muri 2015.

Ndayishimiye avuga ko ibiganiro biri kugenda neza, kandi ko uko byagenda kose ngo u Rwanda rugomba kohereza abo bantu bakajya kuburanishirizwa mu Burundi.

Perezida Ndayishimiye yabitangaje mu kiganiro yagiranye na BBC, avuga ko hari impamvu nyinshi zizatuma u Rwanda rwubahiriza ubusabe bw’u Burundi.

Yagize ati “Icyo cyarenze Abakuru b’Ibihugu, ubu abahanga ni bo bari kucyigaho ngo barebe uko byakorwa neza.”

Yakomeje avuga ko nubwo ibyo bikiganirwaho, ariko Ibihugu byo byamaze gutera intambwe ishimishije yo kubana.

Ati “Umuntu rero ntimuguma muhanganye mu gihe mugana ku gisubizo, urabizi ko umuntu wakoze iki nta Gihugu na kimwe ashobora guhungiramo, agomba kujya gucirirwa urubanza muri icyo Gihugu uko byagenda kose. Kandi ubutabera ntibujya mu biganiro, ngo uvuge ngo ndica umuntu hanyuma njye mu biganiro.

None ubu nakubwinga ngo gufata umuntu akabigura; Igihugu kikangwa n’ikindi Gihugu kubera umuntu uzapfa ejo. Yewe nta n’ubwo uba uzi aho azapfira. Ese aramutse agupfiriye mu ntoki! Uzi ko ari wowe twahita tuvuga ko watwiciye umuntu? Ni yo mpamvu ntekereza ko byoroshye. Bagomba gucirwa imanza uko byagenda kose. Igihe cyose bazaba bataraza, hariho ideni rizaba rigihari.”

Abo bakekwaho umugambi wo gutembagaza abutegetsi nibashyikirizwa inkiko z’u Burundi, ngo kuva uwo munsi Kigali- Gitega bazasubira kuba abavandimwe.

Ibiganiro byahuje impande zombi mu bihe bitandukanye, byasize umupaka wo ku butaka uhuza Ibihugu byombi wongeye kuba nyabagendwa. Icyakora baherutse kuvuga ko hakiri icyuho mu bucuruzi bw’Ibihugu byombi.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 15 =

Previous Post

Ikirego kidasanzwe cy’uwakuwe muri Group ya WhatsApp cyafashweho icyemezo

Next Post

Perezida w’u Rwanda azimanira uwa Zambia hahishuwe icyakurikiye uruzinduko yanaboneyemo inyamaswa z’inkazi

Related Posts

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

by radiotv10
04/07/2025
0

U Burusiya bwongeye kugaba ibitero bikomeye kuri Ukraine, mu ntambara imaze igihe ihanganishije ibi Bihugu, aho iki Gihugu cya Ukraine...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
04/07/2025
1

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko nta mushinga w’amasezerano wari wagerwago ku buryo wasinywa mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar,...

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

by radiotv10
03/07/2025
0

Baltasar Engonga Ebang wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza mu by’Imari muri Guinée Equatoriale wigeze kugarukwaho cyane kubera...

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

by radiotv10
02/07/2025
1

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yasabye umutwe wa Hamas ushyigikiwe na Iran kwemera icyo yise ubusabe...

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nyuma y’amasaha 72 ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo businyiye amasezerano y’amahoro i Washington, bwahise...

IZIHERUKA

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda
MU RWANDA

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
06/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

06/07/2025
Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida w’u Rwanda azimanira uwa Zambia hahishuwe icyakurikiye uruzinduko yanaboneyemo inyamaswa z’inkazi

Perezida w’u Rwanda azimanira uwa Zambia hahishuwe icyakurikiye uruzinduko yanaboneyemo inyamaswa z’inkazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.