Perezida yategetse ikigomba gukorwa mu Rwanda hose mu kunamira Umwamikazi Elizabeth

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari mu Rwanda, yururutswa kugeza hagati mu rwego rwo kunamira Umwamikazi Elizabeth II watanze.

Bikubiye mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rivuga ko “Nyuma y’itanga ry’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame yategetse ko Ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari mu Rwanda, yururutswa kugeza hagati.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko aya mabendera azaba yurukijwe kugeza igihe Umwamikazi Elizabeth azatabarizwa.

Perezida Paul Kagame kandi mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri 2022 yunamiye Umwamikazi Elizabeth II ubwo yari amaze gutanga.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Paul Kagame yihanganishije Umuryango w’Ubwami bw’Ubwongereza, Abongereza ndetse n’abatuye mu Bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth.

RADIOTV10  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru