Perezida Kagame yasubitse uruzinduko yari kugirira mu Gihugu cyo muri America

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yasubitse uruzinduko yateganyaga kugirira muri Belize mu cyumweru gitaha hagati ya tariki 14 na 15 Nzeri 2022.

Urubuga News 5 rwo muri Belize dukesha aya makuru, rutangaza ko Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iya Belize ko uruzinduko Perezida Kagame yari ataganyijwe muri iki Gihugu rwasubitswe.

Izindi Nkuru

Byari biteganyijwe ko Perezida Kagame Paul azagirira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri iki Gihugu cyo muri America yo hagati, tariki 14 na 15 Nzeri 2022.

Guverinoma ya Belize yari irimbanyije imyiteguro yo kwakira Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda wagomboga kugirira ibikorwa binyuranye muri iki Gihugu.

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame yari kuzagirira muri Belize mu cyumweru gitaha, rwari kuzasinyirwamo amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire hagati ya Guverinoma z’Ibihugu byombi.

Umukuru w’u Rwanda kandi yari kuzatanga ikiganiro mu Nteko Ishinga Amategeko ya Belize imitwe yombi mu Nteko Rusange idasanzwe.

Yari no kuzatanga ikiganiro muri kaminuza ya Belize (University of Belize) akaganiriza abanyeshuri bayo.

Guverinoma ya Belize yatangaje ko itariki yimuriweho uru ruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, izatangazwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru