Tuesday, December 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Police FC ifitemo 3, APR 2, Rayon 1- Top 10 y’abakinnyi bahembwa menshi

radiotv10by radiotv10
26/11/2021
in Uncategorized
0
Police FC ifitemo 3, APR 2, Rayon 1- Top 10 y’abakinnyi bahembwa menshi
Share on FacebookShare on Twitter

Igitangazamakuru kibanda kuri siporo, cyatangaje urutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere mu Rwanda mu guhembwa umushahara utubutse barimo batatu (3) ba Police FC, babiri (2) ba APR na babiri ba AS Kigali mu gihe Rayon Sports ifitemo umwe.

Uru rutonde rwasohowe na Radio B&B FM Umwezi, ruyobowe na Tuyisenge Jacques rutahizamu wa APR FC uhembwa miliyoni 3,5 Frw ku kwezi.

APR FC kandi ifitemo Manishimwe Djabel uherutse gusinya amasezerano y’imyaka itanu muri iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, ahembwa Miliyoni 1,2 Frw akaba ari ku mwanya wa 6.

Tuyisenge Jacques ayoboye uru rutonde

Ku mwanya wa kabiri hariho Umunya-Uganda, Emmanuel Okwi uherutse gusinya amasezerano muri Kiyovu Sports uhembwa miliyoni 3 Frw, iyi kipe kandi ikaba ifitemo Niyonzima Olivier alias Seif uri ku mwanya wa 9 akaba ahembwa ibihumbi 900 Frw.

Police FC ifite abakinnyi benshi muri iyi top 10, ifitemo Hakizimana Muhadjiri uri ku mwanya wa gatanu uhembwa Miliyoni 1,3 Frw, Danny Usengimana uri ku mwanya wa karindwi akaba ahembwa Miliyoni 1 Frw na Rutanga Eric uhembwa ibihumbi 900 Frw.

AS Kigali na yo iri mu makipe ahagaze neza muri iki gihe, yo ifitemo abakinnyi babiri ari bo Lamine Moro uri ku mwanya wa gatatu uhembwa Miliyoni 2 Frw na Mutyaba Mzamiru uri ku mwanya wa 7 uhembwa Miliyoni 1 Frw.

Naho Rayon Sports iri mu makipe akomeye mu Rwanda, yo ifitemo umukinnyi umwe ari we Muhire Kevin akaba na Kapiteni wayo aho ahembwa miliyoni 1,5 Frw.

Muhire Kevin Kapiteni wa Rayon ari kuri uru rutonde
Na Muhadjiri wa Police FC
Ndetse na Danny Usengimana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 11 =

Previous Post

Umusore w’imyaka 35 mu rukundo n’umuzungukazi umukubye kabiri mu myaka ubu bamaze kuba umwe

Next Post

Nyuma y’iminsi micye yakiriye Mushikiwabo, Papa Francis yanakiriye Macron

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23
AMAHANGA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

by radiotv10
08/12/2025
0

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’iminsi micye yakiriye Mushikiwabo, Papa Francis yanakiriye Macron

Nyuma y’iminsi micye yakiriye Mushikiwabo, Papa Francis yanakiriye Macron

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.