Police FC ifitemo 3, APR 2, Rayon 1- Top 10 y’abakinnyi bahembwa menshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igitangazamakuru kibanda kuri siporo, cyatangaje urutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere mu Rwanda mu guhembwa umushahara utubutse barimo batatu (3) ba Police FC, babiri (2) ba APR na babiri ba AS Kigali mu gihe Rayon Sports ifitemo umwe.

Uru rutonde rwasohowe na Radio B&B FM Umwezi, ruyobowe na Tuyisenge Jacques rutahizamu wa APR FC uhembwa miliyoni 3,5 Frw ku kwezi.

Izindi Nkuru

APR FC kandi ifitemo Manishimwe Djabel uherutse gusinya amasezerano y’imyaka itanu muri iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, ahembwa Miliyoni 1,2 Frw akaba ari ku mwanya wa 6.

Tuyisenge Jacques ayoboye uru rutonde

Ku mwanya wa kabiri hariho Umunya-Uganda, Emmanuel Okwi uherutse gusinya amasezerano muri Kiyovu Sports uhembwa miliyoni 3 Frw, iyi kipe kandi ikaba ifitemo Niyonzima Olivier alias Seif uri ku mwanya wa 9 akaba ahembwa ibihumbi 900 Frw.

Police FC ifite abakinnyi benshi muri iyi top 10, ifitemo Hakizimana Muhadjiri uri ku mwanya wa gatanu uhembwa Miliyoni 1,3 Frw, Danny Usengimana uri ku mwanya wa karindwi akaba ahembwa Miliyoni 1 Frw na Rutanga Eric uhembwa ibihumbi 900 Frw.

AS Kigali na yo iri mu makipe ahagaze neza muri iki gihe, yo ifitemo abakinnyi babiri ari bo Lamine Moro uri ku mwanya wa gatatu uhembwa Miliyoni 2 Frw na Mutyaba Mzamiru uri ku mwanya wa 7 uhembwa Miliyoni 1 Frw.

Naho Rayon Sports iri mu makipe akomeye mu Rwanda, yo ifitemo umukinnyi umwe ari we Muhire Kevin akaba na Kapiteni wayo aho ahembwa miliyoni 1,5 Frw.

Muhire Kevin Kapiteni wa Rayon ari kuri uru rutonde
Na Muhadjiri wa Police FC
Ndetse na Danny Usengimana

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru