• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polise y’u Rwanda yataye muri  yombi ucyekwaho kwica Inyamaswa, yafatanwe ibiro 15 by’inyama

radiotv10by radiotv10
03/12/2021
in MU RWANDA
0
Polise y’u Rwanda yataye muri  yombi ucyekwaho kwica Inyamaswa, yafatanwe ibiro 15 by’inyama
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo yafashe uwitwa Hakizisuka Jean Claude w’imyaka 39, acyekwaho kujya mu byanya bikomye akica inyamanswa mu bikorwa by’ubuhigi muri Pariki y’Akagera. Afatirwa mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Minini, Umudgudu wa Nyamwiza, yafatanwe ibiro 15 by’inyama.

 

Yafatanwe ibiro 15 by’inyama z’imvubu bicyekwa ko yari avuye kuyica muri Pariki y’Akagera kuko yafashwe ariho aturutse.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Hakizisuka yafatanwe inyama zuzuye umufuka.

 

Ati” Yafashwe agana iwe mu rugo abapolisi basanze afite umufuka urimo ibiro 15 by’inyama z’imvubu. Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi yamufashe aturuka muri Pariki yerekeza iwe mu Mudugudu wa Munini.”

 

CIP Twizeyimana yaburiye abantu bakora ibikorwa by’ubuhigi abibutsa ko bitemewe n’amategeko bityo abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa. Yashimiye abaturage batanze amakuru asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru ku muntu wese babonye yangiza ibidukikije cyangwa ahiga inyamanswa.

 

Hakizisuka yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha we (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Rwimbogo kugira ngo hakorwe iperereza.

 

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

 

Ingingo ya 58 y’iri tegeko ivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW)

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Mwaramutse ? Koffi  Olomide … Yaramukije abanyarwanda abizeza ibidasanzwe mu gitiramo cye

Next Post

CSP Kayumba waregwaga kwifurahisha mu mafaranga y’umunyamahanga yahamijwe ubujura akatirwa imyaka 5

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
CSP Kayumba waregwaga kwifurahisha mu mafaranga y’umunyamahanga yahamijwe ubujura akatirwa imyaka 5

CSP Kayumba waregwaga kwifurahisha mu mafaranga y’umunyamahanga yahamijwe ubujura akatirwa imyaka 5

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.