CSP Kayumba waregwaga kwifurahisha mu mafaranga y’umunyamahanga yahamijwe ubujura akatirwa imyaka 5

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije icyaha cy’ubujura CSP Kayumba Innocent na mugenzi baregwa hamwe, rubakatira gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

CSP Kayumba Innocent na bagenzi be bari bamaze amezi 10 mu butabera kuko urubanza rwabo rwatangiye kuburanishwa muri Gashyantare.

Izindi Nkuru

Ibyaha bibahama ni icy’ubujura, icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwabo.

Umucamanza yavuze ko ibi byaha byose bibahama, ko bagomba gufungwa imyaka itanu kandi bagatanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

Undi wari muri iyi dosiye ni Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe iperereza muri Gereza ya Nyarugenge, we yagizwe umwere.

Twizere Amani Olivier nawe yagizwe umwere nubwo yaburanaga yemera ibyo aregwa. Yemereye urukiko ko ariwe winjiye mu ikoranabuhanga akiba Kassem Ayman Mohamad bafunganywe.

Muri Mutarama 2021, Umwongereza Kassem Ayman Mohamed wari ufungiye i Mageragere yahibiwe 9.144.300.000 Frw ahwanye n’amapawundi 7.679.911.

Yakuwe ku ikarita ya banki asanzwe akoresha agura ibintu birimo imiti n’ibyo kurya bitandukanye, yamara kubigura ikarita igasubizwa umukozi wa gereza.

Kassem iyo yongeraga gukenera gukoresha iyi karita yajyaga kuyifata agasubira guhaha kuko yajyagayo kabiri mu kwezi.

CSP Kayumba yifashishije Amani Olivier uzwiho kugira ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga (IT), amusaba ko yakura amafaranga kuri iyo karita.

Mu buhamya Twizere yahaye urukiko, yemeye ko ariwe wibye Kassem ategetswe na CSP Kayumba. Ngo yabikoze kuko atashakaga gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Umugambi wo kwiba ngo wateguwe igihe kinini kuko yahamagajwe kenshi mu biro bya CSP Kayumba.

Yavuze ko yasabwe kugenzura ATM z’abafungwa ziriho amafaranga hanyuma iya Kassem iba imwe muri zo.

CSP Kayumba wari mu rukiko, yahise ajuririra imyanzuro yarwo agaragaza ko atemera igihano ahawe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru