Polisi ya Uganda yataye muri yombi umuturage ukekwaho ibyaha by’ubugizi bwa nabi wo mu Karere ka Kisoro, n’Abanya-Nigeria babiri, muri operasiyo yanafatiwemo ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’impuzankano.
Aba bantu bafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Gicurasi 2026, nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru binyuranye byo muri Uganda.
Daily Monitor itangaza ko uyu watawe muri yombi akekwaho ibyaha bikomeye, wo muri Paruwasi ya Gasiza mu gace ka Nyakabande mu Karere ka Kisoro.
Uyu kandi “yafatanywe n’abaturage babiri bakomoka muri Nigeria. Aba batawe muri yombi nyuma y’umuburo wa Interpol n’amakuru y’abaturage ku myitwarire iteye inkeke.”
Simon Peter Mundeyi, Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Uganda, yemeje ko aba bantu bafashwe muri operasiyo y’inzego z’ubutasi n’iz’iperereza, avuga ko abashinzwe iperereza barimo gusuzuma isano ishobora kuba ihari hagati y’aba bantu n’ibyaha bikomeye, birimo no gucuruza ibiyobyabwenge.
Muri iyi operasiyo kandi, nzego z’umutekano zafashe ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda, n’amasasu na za magazine, n’impuzankano za gisirikare n’iza Polisi bya Uganda.



RADIOTV10








