Abana barenga 200 biga mu bigo bitatu by’amashuri abanza mu Mujyi wa Kigali, bakiriwe na Polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru cyayo, ibasobanurira bimwe mu bikorwa byayo birimo ikoranabuhanga ry’utudege duto tutagira abapilote twifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabili tariki 03 Kamena 2025, ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, ahakiriwe abanyeshuri 223 barimo abiga mu Ishuri Ryitirwe Mutagatifu (Saint) Gabriel ryo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
Barimo kandi abana biga mu Ishuri Rise to Shine cyo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro n’Ikigo Saint Anne de Kigali nacyo cyo mu Karere ka Kicukiro.
Aba banyeshuri bahawe ikaze n’umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibikorwa bya Polisi n’ituze rusange, CP George Rumanzi, mbere y’uko bahabwa inyigisho ku mikorere ya Polisi y’u Rwanda.
Basuye amashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda arimo; irishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire & Rescue Brigade), Ishami rya Polisi ryifashisha imbwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade), Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) n’Ishami rishinzwe kugenzura ikoranabuhanga ryifashishwa mu gucunga umutekano (CCC).
Beretswe imikorere ya buri shami n’ibikoresho byifashishwa mu bikorwa byo gucunga umutekano w’abaturage no kurengera ubuzima bw’abari mu kaga nk’abahuye n’impanuka, abagwiririwe n’inkongi n’ibindi biza bitandukanye bagahabwa ubutabazi bwihuse, imikorere y’imbwa zifashishwa mu gusaka ibiyobyabwenge n’ibiturika byakwifashishwa mu guhungabanya umutekano n’uburyo bw’ikoranabuhanga bugezweho mu kugenzura ibyaha n’amakosa yo mu muhanda.
CP Rumanzi yabashimiye kuba bahisemo gusura Polisi y’u Rwanda, ashimangira ko ari intambwe nziza bateye ibafasha kurushaho gusobanukirwa no guha agaciro umutekano nk’abayobozi b’ejo hazaza.
Yagize ati “Nk’abakiri bato; aya ni amahirwe abafasha gukura musobanukiwe icyo bisaba kandi mwumva neza uruhare rwa buri wese mu guharanira umutekano n’ituze rusange birambye.”
Chantal Bamurange, umwe mu barimu bari baherekeje abanyeshuri, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yaremeye ubusabe bwabo, avuga ko banejejwe n’ uru rugendoshuri bitewe n’uko rubamaze amatsiko bari bafite ku bijyanye n’uko inshingano zijyanye n’umutekano zishyirwa mu bikorwa binyuze mu mashami atandukanye basuye.



RADIOTV10