Monday, August 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polisi yeretse abana ibikorwa byayo birimo ikoranabuhanga rishya ryinjijwe mu by’umutekano wo mu muhanda

radiotv10by radiotv10
04/06/2025
in MU RWANDA
0
Polisi yeretse abana ibikorwa byayo birimo ikoranabuhanga rishya ryinjijwe mu by’umutekano wo mu muhanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abana barenga 200 biga mu bigo bitatu by’amashuri abanza mu Mujyi wa Kigali, bakiriwe na Polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru cyayo, ibasobanurira bimwe mu bikorwa byayo birimo ikoranabuhanga ry’utudege duto tutagira abapilote twifashishwa mu gucunga umutekano wo mu muhanda.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabili tariki 03 Kamena 2025, ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, ahakiriwe abanyeshuri 223 barimo abiga mu Ishuri Ryitirwe Mutagatifu (Saint) Gabriel ryo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Barimo kandi abana biga mu Ishuri Rise to Shine cyo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro n’Ikigo Saint Anne de Kigali nacyo cyo mu Karere ka Kicukiro.

Aba banyeshuri bahawe ikaze n’umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibikorwa bya Polisi n’ituze rusange, CP George Rumanzi, mbere y’uko bahabwa inyigisho ku mikorere ya Polisi y’u Rwanda.

Basuye amashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda arimo; irishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire & Rescue Brigade), Ishami rya Polisi ryifashisha imbwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade), Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) n’Ishami rishinzwe kugenzura ikoranabuhanga ryifashishwa mu gucunga umutekano (CCC).

Beretswe imikorere ya buri shami n’ibikoresho byifashishwa mu bikorwa byo gucunga umutekano w’abaturage no kurengera ubuzima bw’abari mu kaga nk’abahuye n’impanuka, abagwiririwe n’inkongi n’ibindi biza bitandukanye bagahabwa ubutabazi bwihuse, imikorere y’imbwa zifashishwa mu gusaka ibiyobyabwenge n’ibiturika byakwifashishwa mu guhungabanya umutekano n’uburyo bw’ikoranabuhanga bugezweho mu kugenzura ibyaha n’amakosa yo mu muhanda.

CP Rumanzi yabashimiye kuba bahisemo gusura Polisi y’u Rwanda, ashimangira ko ari intambwe nziza bateye ibafasha kurushaho gusobanukirwa no guha agaciro umutekano nk’abayobozi b’ejo hazaza.

Yagize ati “Nk’abakiri bato; aya ni amahirwe abafasha gukura musobanukiwe icyo bisaba kandi mwumva neza uruhare rwa buri wese mu guharanira umutekano n’ituze rusange birambye.”

Chantal Bamurange, umwe mu barimu bari baherekeje abanyeshuri, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yaremeye ubusabe bwabo, avuga ko banejejwe n’ uru rugendoshuri bitewe n’uko rubamaze amatsiko bari bafite ku bijyanye n’uko inshingano zijyanye n’umutekano zishyirwa mu bikorwa binyuze mu mashami atandukanye basuye.

Aba bana baganirijwe na bamwe mu bayobozi ba Polisi y’u Rwanda

Bagaragarijwe bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda

Beretswe uko hifashishwa imbwa mu gutahura ibyaha

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Itangazamakuru ryo muri Congo ryahawe gasopo yo kuvuga kuri Kabila wabaye Perezida

Next Post

Umuyobozi mu Ishuri ryisumbuye uregwa ibirimo ibishingiye ku gusoma umunyeshuri yafatiwe icyemezo

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Polisi yasobanuye uko byagenze ngo haraswe abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi n’ubujura i Rwamagana

by radiotv10
11/08/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abagabo babiri bari mu bantu bakekwaho ubwicanyi n’ubujura byakorewe mu Murenge wa Muyumbu mu Karere...

Uwamaze imyaka 30 asaba kwemezwa nk’uwarokotse Jenoside ubu ari mu byishimo

Uwamaze imyaka 30 asaba kwemezwa nk’uwarokotse Jenoside ubu ari mu byishimo

by radiotv10
11/08/2025
0

Munyentwali Gervais wo mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi wamaze imyaka 30 ataremezwa nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubera...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
10/08/2025
3

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

by radiotv10
09/08/2025
0

In the past, relationships often started with a letter, a meeting at church, or being introduced by a friend. Today,...

IZIHERUKA

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa
MU RWANDA

Polisi yasobanuye uko byagenze ngo haraswe abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi n’ubujura i Rwamagana

by radiotv10
11/08/2025
0

Uwamaze imyaka 30 asaba kwemezwa nk’uwarokotse Jenoside ubu ari mu byishimo

Uwamaze imyaka 30 asaba kwemezwa nk’uwarokotse Jenoside ubu ari mu byishimo

11/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

10/08/2025
Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

09/08/2025
Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umuyobozi mu Ishuri ryisumbuye uregwa ibirimo ibishingiye ku gusoma umunyeshuri yafatiwe icyemezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi yasobanuye uko byagenze ngo haraswe abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi n’ubujura i Rwamagana

Uwamaze imyaka 30 asaba kwemezwa nk’uwarokotse Jenoside ubu ari mu byishimo

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.