Abofisiye bakuru 34 ba Polisi y’u Rwanda, batangiye amahugurwa ahabwa abayobozi ajyanye n’ingamba zo kurwanya ruswa, basabwe kuzayasoza bashora kugira uruhare runini mu kurwanya ruswa.
Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa 07 Ukwakira 2024, azamara iminsi itanu (5) aho ari kubera ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.
Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP), ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).
DCG Jeanne Chantal Ujeneza yavuze ko ingamba zo kurwanya ruswa zigomba gutegurwa mu buryo bwuzuye mu rwego rwo kuyikumira, kuyigenza no gushyikiriza inkiko abayicyekwaho.
Yagize ati “Igenamigambi ni ingenzi mu nzego zishinzwe kurwanya ruswa. Rifasha mu gushyiraho ingamba, intego, no guhitamo ibyihutirwa mu guhangana na yo. Ni ngombwa ko hategurwa ingamba zuzuye zo kurwanya ruswa, zirimo izo gukumira, gukurikirana abacyekwa no kubashyikiriza ubutabera.”
Yakomeje agira ati “Ruswa isenya icyizere, igatambamira iterambere kandi ikaburizamo ihame ryo kureshya imbere y’amategeko. Ifata buri cyiciro cya sosiyete, uhereye ku miyoborere n’ubushabitsi kugeza ku burezi n’ubuvuzi. Iyo ruswa yamaze kwinjira mu mikorere y’inzego, iteza kuyobya umutungo, gutakarizwa icyizere mu baturage, ikanadindiza burundu iterambere.”
DIGP Ujeneza yashimangiye ko indangagaciro n’imyitwarire mbonezamurimo ari byo shingiro ry’ibikorwa byose bigamije kurwanya ruswa kandi ko ari ngombwa kubaka umuco w’ubunyangamugayo no kubazwa inshingano mu kazi ka Polisi, bityo abayobozi bakaba bagomba kuba intangarugero ku bo bayobora, bakurikiza amahame n’amabwiriza agenga umurimo.
Yasabye abitabiriye amahugurwa kugira uruhare rugaragara mu biganiro, kungurana ibitekerezo no gutegura gahunda zifatika zo gushyira mu bikorwa ingamba zizaganirwaho muri aya mahugurwa.
RADIOTV10