Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yatangaje uru rwego rwamaze kumenya amakuru arebana n’urugomo rw’umugore wagaragaye mu mashusho akubita inshyi umugabo we mu ruhame, kandi ko agomba gufatwa.
Ni nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’umugore ari gukubitira umugabo mu ruhame, amubaza aho yiriwe.
Ni amashusho agararamo umugore uhetse umwana, akubita umugabo bivugwa ko ari umugabo we, akamukubita imigeri n’inshyi mu matama, anamwuka inabi, amubaza aho yiriwe.
Mu mvugo y’umujinya, uyu mugore abaza uyu mugabo ati “Wagiye mu kazi cyangwa ntabwo wagiyeyo? Biriwe bampamagara njye ndi nyoko, birirwa bahamagara?”
Amakuru avuga ko uyu mugabo yari yavuye mu rugo ajya mu kazi, ariko ntajyeyo agahitira mu kabari, aho yari yagiye gukora bakamubura, bagahamagara umugore we bamubaza aho umugabo we aherereye.
Amashusho agaragaramo uyu mugore yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho banengaga uyu mugore kubahuka umugabo we akamukubitira mu ruhame.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yavuze ko uru rwego rwamaze kumenya aho ruriya rugomo rwabereye, kandi ko uyu mugore ari gushakishwa.
Yagize ati “Turamufata, twamaze kumenya aho byabereye. Biriya byose bituruka ku businzi.”
CIP Gahonzire Wellars wagarukaga ku nzoga z’inkorano zimaze iminsi zikoresha bamwe amahano muri iyi minsi, ndetse zikanahitana ubuzima bwa bamwe, avuga ko uriya mugore ntakindi cyamukoresheje ruriya rugomo, atari ubusinzi.
Ati “Ibi bintu biri no kwica abaturage, birateza n’ikibazo mu ituze n’umudendezo, abantu barwana, ugasanga abantu bararwana ku manywa y’ihangu, ugasanga umugore arimo arakubita umugabo.”
Inzoga z’inkorana zimaze iminsi zivugwaho kugira ingaruka ku buzima bwa bamwe mu Banyarwanda, barimo n’abaherutse kwitaba Imana, aho mu Karere ka Bugesera hari abantu 27 bazize ikiyobabwenge cya Kanyanga, cyasanzwemo ikinyabutabire cya ethanol.
RADIOTV10







