I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337 b’igitsinagore.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, ku cyicaro gikuru cy’iri shuri mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye.
Uyu muhango wabanjirijwe n’imyiyereko y’abapolisi bagaragaje bumwe mu bumenyi baherewe muri aya mahugurwa, irimo iyo guhosha imyigaragambyo, kumasha, akarasisi n’imyitozo njyarugamba.

RADIOTV10








