• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

radiotv10by radiotv10
22/12/2025
in MU RWANDA
0
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa akekwaho kwica mugenzi we w’umukobwa bakoranaga agahita ahisha umurambo mu isanduku, ubundi agatoroka.

Ubu bwicanyi bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025 mu Mudugudu w’Amahoro mu Kagari ka Karembure, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Ba nyiri urugo rwakoreshaga nyakwigendera n’ukekwaho kumwica, bari bagiye mu bukwe, ariko basiga aba bakozi babo bombi ntakibazo bafitanye, ndetse buri wese yari yasigiwe inshingano z’ibyo agomba gukora.

Ntakirutimana Samuel, nyiri uru rugo, avuga ko ahagana saa tanu, ari bwo aba bakozi babahamagaye kuri telefone inshuro nyinshi, bakayoberwa icyabaye, ari na bwo yiyambazaga murumuna we baturanye ngo anyarukire iwe ajye kureba icyabaye.

Avuga ko uyu muvandimwe we yageze iwe akabura umufunguririra ariko bagakoresha urufunguzo rw’igipangu basanzwe babika iwabo (mu rugo rw’umubyeyi wabo).

Ati “Binjiye basanga urugi rurafunguye bajya kureba umwana. Basanze urugi rw’icyumba cyacu barwishe, ariko basanga umwana asinziriye.”

Muri ako kanya, umugore wa Ntakirutimana ndetse n’umuvandimwe w’umugabo we, bahise berecyeza kuri uru rugo, basanga mu nzu harimo akavuyo kenshi no mu cyumba bararamo cyajagajwe.

Uyu mugabo ati “Mukuru wanjye yagarutse aho nari ndi mu bukwe, akihagera, umugore yajamagaye na ba bana barampamagara, batubwiye bati ‘Mutoni twamusanze mu isanduku bamwishe’.”

Uyu mugabo avuga ko yahise ava mu by’ubukwe agahita ajya kumenyesha Uwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Avuga ko na we atiyumvisha impamvu uriya musore yaba yishe mugenzi we w’umukobwa. Ati “Nta makimbirane bari basanzwe bagirana. Umukobwa yari amaze amezi atandatu, umuhungu we amaze ibyumweru bitatu.”

Amakuru y’uru rupfu kandi yanemejwe n’ubuyobozi bw’inzego za Leta, aho Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko aya makuru yageze ku nzego z’ibanze.

Ati “Birumvikana ikintu cya mbere dukora nk’inzego z’ibanze iyo hagize umuntu ubura ubuzima ni ukumenyesha inzego z’umutekano.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko Polisi ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bahise batangira iperereza, ndetse no gushakisha uriya musore ukekwaho kwica nyakwigendera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 13 =

Previous Post

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Next Post

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Related Posts

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

by radiotv10
03/07/2026
0

Mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, umusore yakubiswe na bagenzi be bari bamaze gusangira...

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

by radiotv10
03/07/2026
0

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ARJ ryagaragaje impungenge “zikomeye” rifite ku kwibasirwa, gukorerwa bamwe mu banyamakuru bikorwa mu mvugo za bamwe...

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

by radiotv10
03/07/2026
0

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo yasuye Inzego z'Umutekano z'u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado, azishimira...

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Next Post
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by'abanyeshuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abanyamakuru babiri bazwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda Hit na Ida bagiye gukora ubukwe

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.