• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

radiotv10by radiotv10
22/12/2025
in MU RWANDA
0
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri
Share on FacebookShare on Twitter

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri bagiye gufata ifunguro, bakarya ibiryo byabo, bakanakomeretsa bamwe mu barimu babarumye.

Ibi byabereye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabihanga muri uriya Murenge wa Gikundamvura mu cyumweru gishize, ubwo abo basore batatu bahengeraga amasaha yo gufata ifunguro ku ishuri ageze.

Bakimara gukora ibyo bikorwa, bahise batoroka ariko umwe muri bo aza gufatwa, mu gihe abandi bakiri gushakishwa nk’uko tubikesha Ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya.

Nyirabigirimana Constance uyobora iri shuri rya G.S Nyabihanga avuga ko bariya basore basanzwe bazwiho guteza urugomo muri kariya gace.

Yagize ati “Abo basore rero bigize Ibihazi bateza umutekano muke, baje mu masaha abana barimo barya, jye ntahari ndi i Karongi ku mpamvu z’akazi, umukozi ushinzwe uburezi muri uyu Murenge ahari. Abo basore binjira mu byumba bibiri by’amashuri abana bari kurya.”

Abasore babiri binjiye mu cyumba kimwe, mu gihe undi yagiye mu kindi, bagahita bambura abana ibiryo bariho bafungura, bakabyirira.

Abana bahise batabaza bavuza akaruru, bituma bamwe mu barezi baza gutabara, bahageze na bo basagarirwa n’abo basore bakomeretsa batatu muri bo babarumye, aho umwe bamurumye mu gatuza abandi babiri bakabaruma ku maboko.

Uyu muyobozi w’ishuri yagize ati “Ikibazo cyarenze abari bahari, umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Gikundamvura ahamagara ubuyobozi bumukuriye bwohereza ba DASSO baje bafata umwe abandi barabacika n’ubu baracyashakishwa.”

Aba barimu batatu bakomerekejwe, bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gikundamvura, baravurwa, bahita banataha mu miryango yabo.

Umusore witwa Jean Baptiste w’imyaka 17 y’amavuko, ni umwe muri bariya batatu bakekwaho ibi bikorwa, ubu akaba ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, mu gihe abandi babiri bakiri gushakishwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Next Post

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Related Posts

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

by radiotv10
01/07/2026
0

Umugore n’umugabo we bo Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bakurikiranyweho kwica umwana w’umuturanyi wabo w’imyaka ibiri bakoresheje icyuma...

Inama zigirwa Abaturarwanda ku ikoreshwa ry’amazi muri iki gihe yabaye imbonekarimwe

Inama zigirwa Abaturarwanda ku ikoreshwa ry’amazi muri iki gihe yabaye imbonekarimwe

by radiotv10
01/07/2026
0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n'lsukura (WASAC Group) kirakangurira abafatabuguzi bacyo gukoresha neza amazi muri iki gihe cy’impeshyi, no gushaka...

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

by radiotv10
01/07/2026
0

Inama y’Abaminisitisi yayobowe na Perezida Paul Kagame, yasuzumiwemo ingingo zinyuranye zirimo ibirebana n’ubukungu bw’u Rwanda, kunoza amatora mu buyobozi bw'inzego...

Next Post
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ikipe ya Police FC yibitseho abakinnyi batanu ku munsi umwe

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.