Prince Kid wujuje ibyumweru 2 akoze ubukwe yagarutse imbere y’Urukiko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, uregwa ibyaha birimo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, yageze ku cyicaro cy’Urukiko aherekejwe n’umugore we Iradukunda Elsa, kugira ngo aburane ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha.

Prince Kid uyobora Kompanyi ya Rwanda Inspiration Backup yahoze itegura irushanwa rya Miss Rwanda, akekwaho ibyaha bivugwa ko bifitanye isano n’ihohoterwa riganisha ku mibonano mpuzabitsina ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa.

Izindi Nkuru

Tariki 12 Ukuboza umwaka ushize wa 2022, Prince Kid yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza aregwamo, ariko Ubushinjacyaha ntibwanyurwa, buza kujuririra Urukiko Rukuru.

Uru rubanza rwari rwapfundikiwe ndetse Urukiko rwagombaga gusoma icyemezo cyarwo tariki 30 Kamena 2023, ariko biza gusubikwa bitunguranye, kugira ngo hazaburanwe ku bimenyetso bishya byatanzwe.

Ibi bimenyetso bishya byagombaga kuburanwaho tariki 14 Nyakanga 2023, ariko nabwo Urubanza ruza gusubikwa nyuma y’uko uregwa [Prince Kid] n’abanyamategeko bamwunganira, bagaragarije Urukiko ko bafite inzitizi zishingiye ku kimenyetso gishya cy’amajwi cyatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’inyandiko isobanura iby’aya majwi.

Uregwa n’abunganizi be, bavugaga ko ibyo bimenyetsi byashyizwe muri sisiteme bitinze, ntibabone umwanya wo kubiteguraho, bituma Urubanza rusubikwa, rwimurirwa kuri uyu wa 15 Nzeri 2023.

Prince Kid yitabye Urukiko nyuma y’ibyumweru bibiri akoze ubukwe na Elsa Iradukunda na we witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2017, ndetse akanaryegukana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru