Prince Kid yasomewe ibyaha aregwa ariko asubira muri Kasho ataburanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, Ishimwe Dieudonne (Prince Kid) witabye Urukiko kugira ngo aburanishwe ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, ntiyabashije kuburana kubera imbogamizi zagaragajwe n’umwunganira mu mategeko.

Prince Kid wagejewe ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Murenge wa Kagarama, yari yambaye isuti y’ubururu bwijimye n’ishati yerurutse ndetse n’inkweto z’umukara, yambaye amapingu ku maboko.

Izindi Nkuru

Kuri uru rukiko, hari harindiwe umutekano mu buryo budasanwe ndetse n’uyu musore ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina acungiwe umutekano cyane.

Prince Kid winjiye mu cyumba cy’urukiko atari kumwe n’umwunganira mu mategeko, yasomewe umwirondoro we, ndetse yemera ko ari wo ndetse n’ibyaha akurikiranyweho.

Akekwaho ibyaha bitatu; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Uregwa yabajijwe niba aburana atunganiwe, avuga ko afite umunyamategeko ariko ko atabonetse mu rukiko.

Urukiko rwahise rusaba ko umunyamategeko wunganira Prince Kid abazwa kuri telefone niba ari bwitabire iburanisha ndetse mu gihe kitarambiranye aba arahasesekaye.

Uyu munyamategeko witwa Me Nyembo Emelyne yabwiye Umucamanza ko nubwo yari azi ko iburanisha riteganyijwe uyu munsi ariko atari afite amakuru ahagije nk’isaha rigomba kuberaho.

Yagaragaje izindi mpungenge zo kuba ibikubiye mu myanzuro y’Ubushinjacyaha ari ibyavugiwe mu Bugenzacyaha kandi uruhande rw’uregwa rukaba rutabifite bityo ko bakeneye umwanya wo kusuzuma.

Uyu munyametegeko yavuze ko bakeneye umwanya wo kubisuzuma kabone nubwo waba umunsi umwe.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya, buvuga ko ibisabwa n’uruhande rw’uregwa ari uburenganzira bwabo bemererwa n’amategeko.

Urukiko rukimara kumva ibyatangajwe n’impande zombi, rwahise rwanzura ko iburanisha ryimurirwa ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru