Prof Harelimana wayoboye Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative yagejewe imbere y’Urukiko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Prof Harelimana Jean Bosco wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative (RCA), uregwa hamwe na bagenzi be babiri, bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, bagejejwe imbere y’Urukiko ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ariko basubizwa aho bafungiye bataburanye.

Prof Harelimanam aregwa muri dosiye imwe n’Umukozi Ushinzwe Amasoko muri RCA, Claver Hakizimana, ndetse n’uwari umukozi ushinzwe ububiko mu kigo cy’amakoperative, Gahongayire Liliane.

Izindi Nkuru

Bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga nabi amasoko ya Leta ndetse n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Batawe muri yombi mu byumweru bibiri bishize tariki 14 Nzeri 2023, n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakoze iperereza, rukanashyikiriza dosiye Ubushinjacyaha, na bwo bwaregeye Urukiko.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023, Prof Harelimana Jean Bosco n’abo baregwa hamwe, bageze ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Umwe mu baregwa, ari we Hakizimana Claver, yagaragaje inzitizi zo kuba adafite umwunganira mu mategeko, kandi ko yifuza kuburana yunganiwe, bityo ko urubanza rwasubikwa kugira ngo Avoka we azamwunganire.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ari uburenganzira bw’uregwa kuba yaburana yunganiwe, bityo ko Urukiko rwabisuzuma, rukaba rwasubika urubanza, rukarwimurira ku yindi tariki.

Umushinjacyaha kndi yavuze ko Avoka wa Hakizimana Claver ari we Me Munyemana Pascal, yamenye atinze amakuru y’uru rubanza ko rwashyize none tariki 27 Nzeri, akaba atabonye umwanya wo gutegura dosiye n’umukiliya we.

Uregwa Hakizimana Claver na we wagize icyo avuga kuri iyi nzitizi, yavuze ko aho bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB, bamenyeshejwe ko bari kuzaburana kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023.

Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, amaze kumva impande zombi, yasubitse urubanza, arwimurira kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023.

Prof Harelimana Jean Bosco yahoze ayobora RCA
Kuri uyu wa Gatatu ubwo abaregwa bari mu Rukiko (Photo/Igihe)

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru