Monday, September 9, 2024

Putin ahawe ubutumwa bukomeye na G7 kubera igisasu rutura Russia yateye muri Ukraine

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abayobozi b’Ibihugu birindwi bikize ku Isi [bizwi nka G7] bahaye gasopo u Burusiya nyuma y’igisasu cya misile bwateye ku iduka ryo muri Ukraine ryarimo abantu bagera mu 1 000, bateguza Perezida Vladimir Putin kuzaryozwa ibyaha by’intambara ari gukora.

Iki gitero cyarashwe mu iduka rinini rizwi nka Kremenchuk mall riherereye mu mujyi wa Kremenchuk, cyahitanye abagera kuri 18, gikomeretsa abagera muri 59.

Mu itangazo ryasohowe n’abayobozi b’Ibihugu bigize G7 bateraniye mu nama mu Budage, bateguje perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin kuzaryozwa ibi bikorwa by’intambara yashoye muri Ukraine.

Muri iri tangazo rya G7 rivuga ko iki gikorwa cy’iki gisasu ari “Indangakamere”, rikomeza rivuga ko ibi bikorwa bya gisirikare bishorwa ku basivile bitarobanuye, bigize ibyaha by’intambara.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy wakunze gushinja u Burusiya kwica abasivile, yavuze ko iki gisasu cyarashwe ku iduka ryarimo abantu bagera mu 1 000 ari kimwe mu bikorwa by’iterabwoba bibabaje bibayeho mu mateka y’u Burayi.

Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko uyu mujyi uherereyemo iri duka ryarashweho, usanzwe ari “uw’ituze, ukaba izingiro ry’amaguriro, abagorem abana n’abasivile barimo imbere.”

Amashusho yagaragaje ubukana bw’iki gisasu, yerekana abari gukora ubutabazi baje kuzimya kuko iki gisasu cyahise gitera inkongi idasanzwe.

Ishami rya gisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere, cyatangaje ko iki gisasu cyarashwe kuri iri duka ari misire yo mu bwoko bwa X-22.

Amasaderi wungirije w’u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye, Dmitry Polyanskiy, yanditse ubutumwa kuri Twitter avuga ko iki gisasu cyatewe kubera ubushotoranyi bwa Ukraine.

Yagize ati “Birumvikana ubutegetsi bwa Kiev bukwiye gushyira imbere inyungu za Ukraine aho kumva ko bushyigikiwe na NATO.

Abategetsi bo mu Bihugu bya G7 bahaye ubutumwa Putin n’Igihugu cye basa nk’abamuha gasopo.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson uherutse mu Rwanda, yavuze ko iki gitero kibabaje by’indengakamere.

Yagize ati “Putin akwiye kumenya ko imyitwaerire ye itazagira icyo imugezaho ahubwo aratuma u Bwongereza bwongera imbaraga ndetse n’ibindi Bihugu bya G7 gukomeza gushyigikira Ukraine kugeza igihe cyose gishoboka.”

Umunyamabanga mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken yavuze ko Isi ishenguwe n’iki gikorwa cy’u Burusiya ndetse Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres na we akaba yamaganye ibikorwa nk’ibi by’u Burusiya, avuga ko biteye inkeke.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts