Qatar: Umunyamerika wagiye kureba umukino yambaye umupira wamamaza ubutinganyi yahuye n’uruva gusenya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru w’Umunyamerika wagiye mu mukino w’igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar yambaye umupira wamamaza ubutinganyi, yangiwe kwinjira asabwa kuwukuramo arabyanga, atabwa no muri yombi by’igihe gito.

Umunyamakuru Grant Wahl yahuye n’iri sanganya mu mukino wabaye mu ijoro ryacyeye ryo ku wa Mbere wahuzaga Leta Zunze Ubumwe za America na Wales.

Izindi Nkuru

Ubwo yageraga kuri stade yitiriwe Ahmad Bin Ali iri mu gace ka Al Rayyan, abashinzwe umutekano kuri stade babanje kumubuza kwinjira kubera umupira yari yambaye uriho amabara y’umukororombya yamamaza ubutinganyi.

Abo basekirite bamusabye gukuramo uwo mupira bamubwira ko ibikorwa byamamaza ubutinganyi mu Gihugu cyabo bitemewe.

Grant Wahl ufite urubuga rwe rwandika ku makuru ya siporo, yabanje kwamburwa telefone ye ngo atabona uko yandika ubutumwa kuri Twitter, avuga ibimubayeho.

Gusa yari yamaze kubugezaho kare, aho yari yifashe ifoto yambaye uwo mupira, ashyiraho ubutumwa agira ati “Aka akanya: abashinzwe umutekano banze ko ninjira muri stade mu mukino wa USA na Wales. Bambwira bati ‘ugomba guhindura uwo mupira. Ntibyemewe’.”

Nyuma yaje kwandika ubutumwa agira ati “Ubu meze neza ariko ibyo nakorewe ntibyari ngombwa. Ubu ndi mu gice cyahariwe abanyamakuru kandi ndacyambaye umupira wanjye. Nafunzwe hafi igice cy’isaha.”

Yavuze ko ukuriye abashinzwe umutekano yaje kumwegera akamwiseguraho ubundi akamureka akinjira. Nanone kandi yiseguweho n’uhagaraririye Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Gusa na nyuma y’uyu mukino, uyu munyamakuru akomeje kwandika inkuru zigaruka kuri ibi yise ihohoterwa yakorewe, avuga ko abantu badakwiye kubuzwa uburenganzira bwabo.

Ubutegetsi bwa Qatar, Igihugu kitemera ibikorwa by’abakundana bahuje ibitsina, bwari bwabanje kumenyesha abazitabira Igikombe cy’Isi ko ibi bikorwa bitemewe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru