• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

radiotv10by radiotv10
15/12/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu
Share on FacebookShare on Twitter

Lomami Marcel wari umaze igihe ari umutoza wungirije muri Etincelles FC, yemejwe nk’umutoza wungirije wa Rayon Sports mu gihe igitegereje umutoza mukuru.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo aya makuru yemejwe n’ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ndetse uyu mugabo akaba yasinye amasezerano y’amezi atandatu.

Lomami Marcel biteganyijwe ko akoresha iyi kipe imyitozo yo kuri uyu wa Mbere. Ntabwo ari inshuro ya mbere aje muri iyi kipe kuko iyi ni inshuro ya gatatu.

Rayon Sports yatakaje umukino w’umunsi wa 11 wa Rwanda Premier League aho yatsinzwe na Bugesera ibitego 2-1, iri kandi gushakisha umutoza mukuru aho biri kuvugwa ko yamaze kumvikana n’Umufaransa Bruno Ferry wanyuze mu makipe nka Vita Club yo muri RDC na Azam yo muri Tanzania, ndetse bikaba binavugwa ko agomba kugera mu Rwanda ku wa Kane w’iki cyumweru aje gusinya amasezerano.

Mu mwaka ushize w’imikino, Marcel yatojemo amakipe abiri ari yo Kiyovu Sports na Vision FC, ariko yombi nta n’imwe yasozanyije na yo shampiyona. Azwiho kandi uburambe bwo kuzamura amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri, nyuma yo kuzamura Gasogi United na Gorilla FC.

Haruna Ferouz wari usanzwe ari umutoza w’umusigire muri Rayon Sports, akaba agiye kuguma muri staff ariko ari umutoza wa kabiri wungirije.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − one =

Previous Post

Eng.-Burundian troops and heavy weapons have been deployed along the country’s border with Rwanda

Next Post

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Igikekwa ku mpanuka ikomeye ya Bisi yavaga muri Uganda yerecyeza mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.