• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

RBC yatanze Moto 46, kugira ngo hafashwe abana batarakingirwa COVID19   

radiotv10by radiotv10
01/10/2023
in Uncategorized
0
RBC yatanze Moto 46, kugira ngo hafashwe abana batarakingirwa COVID19   
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima RBC cyatangaje ko hatanzwe moto 46 zizoroshya ingendo, inkingo zikagezwa ku bigo nderabuzima, bigatanga icyizere ko abafite abana batarakingirwa inkingo zose za Covid-19 bazagerwaho ku buryo bworoshye.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Gasabo mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro ku wa Gatanu tariki 29 Nzeri, Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima RBC, cyakiriye moto 46 cyahawe na Rise Organisation ku nkunga ya USAID, zizifashishwa mu gukwirakwiza inkingo z’abana za Covid- 19.

Nubwo izi moto zizifashishwa no mu bindi bikorwa by’ibigo nderabuzima ariko by’umwihariko    zizafasha ibitari bifite uburyo bwo kujya mu Midugudu bashakisha abana batarakingirwa, zinorohereza ibigo nderabuzima kujya ku bitaro gufata inkingo.

Umuyobozi muri gahunda y’inkingo muri RBC Sibomana Hassan, avuga ko moto bahawe zizafasha kuba nta mwana n’umwe uzacikanwa n’urukingo.

Ati: “By’umwihariko ku bijyanye n’ikingirwa zije kudufasha kugira ngo turebe niba nta mwana uzasigara adakingiye, kabone n’iyo  atagera ku ivuriro, bizamworohera kujya ku Kagari, mu Mudugudu kugira ngo uwo mwana ashakishwe.”

Yongeyeho ati: “Izi ni moto zakora no mu misozi, bizafasha amavuriro yacu guhora afite inkingo n’ibikoresho bihagije”.

RBC ifite gahunda yo kugeza ibikorwa by’ikingira no mu mavuriro y’ibanze (Health Post).

Sibomana akomeza avuga ko hari hakigaragara icyuho cya moto zidahagije ibigo nderabuzima byakoreshaga.

Ati: “Ni ibisanzwe kuba twagira moto muri gahunda y’inkingo ariko buri gihe usanga dufite icyuho cyo kuba twabona moto zihagije zo guha ibigo nderabuzima byacu, haracyakenewe ibyo   bikoresho kugira ngo twongere umubare, abantu bakore akazi mu buryo buboroheye”.

Abana bagera kuri 96% bakingiwe inkingo zose za Covid-19, naho kuva mu Kwakira, 2022 hatangira gahunda yo gukingira abafite hagati y’imyaka 5-11 hamaze  gukingirwa abarenga 80%.

Mu mwaka wa 2022, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko gukingira abaturage bigeze ku kigero cya 99% abarenga 70% bamaze gufata urukingo rwo gushimangira, mu gihe abamaze gufata urukingo rwa kabiri rwo gushimangira bafite imyaka guhera kuri 60 kuzamura bari   kuri 30%.

RADIOTV10RWANDA

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − sixteen =

Previous Post

Ubusesenguzi bwa Kazungu nyuma y’isezererwa rya Rayon na APR mu mikino Nyafurika

Next Post

Somalia abagera kuri 7 bahasize ubuzima abandi barakoremera mu gitero cy’ubwiyahuzi

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Next Post
Somalia abagera kuri 7 bahasize ubuzima abandi barakoremera mu gitero cy’ubwiyahuzi

Somalia abagera kuri 7 bahasize ubuzima abandi barakoremera mu gitero cy'ubwiyahuzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.