RBC yatanze Moto 46, kugira ngo hafashwe abana batarakingirwa COVID19   

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima RBC cyatangaje ko hatanzwe moto 46 zizoroshya ingendo, inkingo zikagezwa ku bigo nderabuzima, bigatanga icyizere ko abafite abana batarakingirwa inkingo zose za Covid-19 bazagerwaho ku buryo bworoshye.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Gasabo mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro ku wa Gatanu tariki 29 Nzeri, Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima RBC, cyakiriye moto 46 cyahawe na Rise Organisation ku nkunga ya USAID, zizifashishwa mu gukwirakwiza inkingo z’abana za Covid- 19.

Izindi Nkuru

Nubwo izi moto zizifashishwa no mu bindi bikorwa by’ibigo nderabuzima ariko by’umwihariko    zizafasha ibitari bifite uburyo bwo kujya mu Midugudu bashakisha abana batarakingirwa, zinorohereza ibigo nderabuzima kujya ku bitaro gufata inkingo.

Umuyobozi muri gahunda y’inkingo muri RBC Sibomana Hassan, avuga ko moto bahawe zizafasha kuba nta mwana n’umwe uzacikanwa n’urukingo.

Ati: “By’umwihariko ku bijyanye n’ikingirwa zije kudufasha kugira ngo turebe niba nta mwana uzasigara adakingiye, kabone n’iyo  atagera ku ivuriro, bizamworohera kujya ku Kagari, mu Mudugudu kugira ngo uwo mwana ashakishwe.”

Yongeyeho ati: “Izi ni moto zakora no mu misozi, bizafasha amavuriro yacu guhora afite inkingo n’ibikoresho bihagije”.

RBC ifite gahunda yo kugeza ibikorwa by’ikingira no mu mavuriro y’ibanze (Health Post).

Sibomana akomeza avuga ko hari hakigaragara icyuho cya moto zidahagije ibigo nderabuzima byakoreshaga.

Ati: “Ni ibisanzwe kuba twagira moto muri gahunda y’inkingo ariko buri gihe usanga dufite icyuho cyo kuba twabona moto zihagije zo guha ibigo nderabuzima byacu, haracyakenewe ibyo   bikoresho kugira ngo twongere umubare, abantu bakore akazi mu buryo buboroheye”.

Abana bagera kuri 96% bakingiwe inkingo zose za Covid-19, naho kuva mu Kwakira, 2022 hatangira gahunda yo gukingira abafite hagati y’imyaka 5-11 hamaze  gukingirwa abarenga 80%.

Mu mwaka wa 2022, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko gukingira abaturage bigeze ku kigero cya 99% abarenga 70% bamaze gufata urukingo rwo gushimangira, mu gihe abamaze gufata urukingo rwa kabiri rwo gushimangira bafite imyaka guhera kuri 60 kuzamura bari   kuri 30%.

RADIOTV10RWANDA

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru