Ikipe zari zihagarariye u Rwanda zose ziviriyemo rimwe mu marushanwa ya CAF. Icyagoye abafana ba APR FC ni kwakira gutsindwa ibitego 6-1, byaherukaga muri 2002, imyaka 21 ishize ubwo yatsindirwaga mu Misiri na Zamalek ibitego 6-0.
Icyagoye abafana ba Rayon Sports nabo ni ukwakira gukurwamo mu marushanwa ya CAFCC kandi yakiniye imikino yombi 2 mu Rwanda. Impungenge nagize mbere zo korohereza ikipe ya Al Ahly Benghazi gukina umukino wo kwishyura wakiriwe na Rayon nijoro mu mafu guhera saa kumi nebyiri! Sinzi impamvu Rayon Sports yemeye kugwa mu mutego wo kwemera gukina nijoro, kandi bizwi ko Abarabu bagorwa cyane no gukina kuzuba rya Saa cyenda ku manywa ku bwatsi bwubukorano. Mu mibare yoroshye Rayon Sports ihombye miliyoni 700 FRW yari kuzabona igiye mu matsinda ya CAF CC. Yari kuzahabwa ibihumbi 400 $ bishobora kuvunjwamo hafi agera kuri Miliyoni 500 FRW Imikino itatu yo mu matsinda buri mukino yashoboraga kuzinjiza Miliyoni 70 FRW kuko bivugwa ko ariyo yinjiye ku mukino wa Al Ahly Benghazi, bisobanuye ko muri iyi mikino yari kuzabona byibura Miliyoni 200 FRW Abatoza babiri Thierry Froger wa APR FC, Yamen Zelfani wa Rayon Sports. Abakunzi ba Ruhago mu Rwanda mubona aba batoza bombi bakwiriye gukomeza gutoza aya amakipe makuru?
KAZUNGU CLAVER | RADIOTV10RWANDA
Uyu c we nawe. byaramuyobeye ibaze uburyo yifata kuri micron ati ntayindi kipe Azongera kuvuga uretse amakipe 2 gusa ngo ntumubwire ibya KIYOVU narumiwe peee