Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yahaye impano y’imodoka umuntu w’ingenzi kuri we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyikazi wa filimi Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool, yahaye impano y’imodoka umubyeyi wamwibarutse, amubwira ko akwiye ibirenze yo.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Alliah Cool yagaragaje ari guha umubyeyi we iyi mpano y’imodoka yamuguriye ndetse amushyikiriza n’imfunguzo n’ibyangombwa byose byayo.

Izindi Nkuru

Aya mashusho agaragaza uyu mubyeyi wa Alliah, amwereka iyi mpano y’imodoka, ubundi kabinjiramo, bigaragara ko bishimye.

Mu butumwa buherekeje aya mashusho yumvikanamo n’indirimbo yo mu rurimi rw’igifaransa amumenyesha ko amukunda, Alliah yagize ati “Ni umugore w’indashyikirwa, akwiye n’ibirenze ibi. Nkunda Mama wanjye.”

Alliah avuga ko umubyeyi we akwiye ibirenze imodoka

Alliah Cool uri mu bazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, ahaye umubyeyi we impano y’imodoka, nyuma y’iminsi micye, umuhanzi The Ben na we ahaye umugore we Uwicyeza Pamella impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover, yavugishije benshi.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi modoka ya Range Rover The Ben yahaye umugore we, bavuze ko uyu muhanzi agaragaza urukundo rudansanzwe amukunda, kandi ko batanga urugero rwiza nka Couple ikundana.

Aba bombi kandi The Ben n’umugore we Miss Uwicyeza Pamella, na bo bagiye banyuza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, buri umwe ashima undi, amusezeranye kuzamukunda uruzira uburyarya.

Allial Cool ni umwe mu bafite amazina akomeye muri sinema nyarwanda
The Ben na we aherutse guha imodoka umugore we

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru