Thursday, October 1, 2026
RW|EN
MU RWANDA

RDB yibukije abashoramari kutirengagiza amahirwe ari mu mijyi yunganira Kigali

RDB yibukije abashoramari kutirengagiza amahirwe ari mu mijyi yunganira Kigali

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rusaba abashoramari kureba amahirwe ari mu Turere no mu mijyi yunganira Kigali, kuko ari hamwe mu hantu hashobora gukorerwa ishoramari ritanga imirimo kandi rigateza imbere ubukungu bw’abaturage.

Ibi byagarutsweho mu nama y’ishoramari yabereye mu Karere ka Huye, kuri uyu wa 30 Nzeri 2026 yahuje inzego za Leta, abashoramari n’abikorera, baganira ku mahirwe y’ishoramari ari muri aka Karere n’uburyo yakwifashishwa mu guteza imbere ubukungu.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bukura iyo uturere n’imijyi yunganira Kigali bifite ibigo bikomeye by’ubukungu, aho abashoramari bashobora gukorera, urubyiruko rukabona imirimo, n’abaturage bakarushaho kunoza imibereho.

Yagize ati: “Ubukungu bw’u Rwanda bukura iyo dufite ibigo bikomeye by’ubukungu mu turere twose no mu mijyi yunganira Kigali. Aha ni ho abashoramari bashobora gukorera, urubyiruko rukabona imirimo, n’abaturage bakarushaho kunoza imibereho.”

Afrika yavuze kandi ko Huye ifite umwihariko mu burezi, ubukerarugendo, ubuhinzi, farumasi n’inganda, bityo hakaba amahirwe yo kongera umusaruro no kongera agaciro ku bikorerwa muri aka Karere.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yavuze ko kugira ngo ishoramari ryiyongere kandi rigire umusaruro, hakenewe ubufatanye hagati ya Leta, abashoramari n’abaturage.

Yagize ati “Iterambere ry’ishoramari risaba ubufatanye bwa hafi hagati ya Leta, abashoramari n’abaturage, kugira ngo amahirwe agere kuri buri Karere kandi agire uruhare mu iterambere rirambye.”

Guverineri Kayitesi yavuze ko Intara y’Amajyepfo yiyemeje guteza imbere ishoramari mu turere tuyigize, gufasha ubucuruzi gushinga imizi no kwaguka, ndetse no guhanga imirimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yavuze ko guhindura amahirwe y’ishoramari ari muri aka Karere imishinga ifatika bisaba ubufatanye bw’inzego za Leta, abikorera ndetse n’abaturage.

Yagize ati “Gushyira mu bikorwa amahirwe y’ingenzi y’ishoramari ari muri Huye bisaba ubufatanye bukomeye hagati y’inzego za Leta, abikorera n’abaturage, kugira ngo amahirwe dufite ahinduke iterambere ry’ubukungu rirambye.”

Meya Sebutege yavuze ko Akarere ka Huye gakomeje gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo habeho ahantu heza ho gushora imari, guteza imbere ubucuruzi no guhindura amahirwe ari muri Huye imishinga ifatika.

Umwe mu bashoramari witabiriye iyi nama yavuze ko Huye ifite amahirwe menshi ashobora gukurura abashoramari, ariko hakenewe gukomeza kunoza uburyo bwo kuborohereza no gukemura imbogamizi bahura na zo.

Yavuze ko ubufatanye hagati y’abashoramari, Akarere na Leta ari ingenzi mu gutuma imishinga ishorwamo imari iramba kandi ikagira uruhare mu iterambere ry’akarere.

Jean-Guy Afrika yasabye abashoramari kwibuka amahirwe ari mu mijyi yunganira Kigali
Ni inama yitabiriwe n’abo mu nzego zinyuranyez
Hatanzwe ibiganiro
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi yavuze ko Huye ari umujyi washorwamo imari abantu bakunguka

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 20 =