RDF ntiyitabiriye inama yabereye muri DRCongo y’Abagaba Bakuru b’Ingabo bo muri EAC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ntibwitabiriye inama yabereye i Goma muri DRCongo yahuje Abagaba Bakuru b’Ingabo bo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yafatiwemo imyanzuro yo gushyiraho igisirikare gihuriweho cyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri muri Congo.

Iyi nama ije ikurikira iy’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabaye muri Mata 2022, igafatirwamo ibyemezo bisaba imitwe yitwaje intwaro yose iba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gushyira hasi intwaro.

Izindi Nkuru

Iyi myanzuro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo muri EAC, ivuga ko imitwe ikomoka muri DRC igomba kwitabira ibiganiro n’ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo igaragaze ibyo irwanira, naho ikomoka hanze igahita itaha.

Mu Mujyi wa Goma, hateraniye indi nama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo bo mu Bihugu bigize EAC uretse u Rwanda rutayitabiriye, yafatiwemo ibyemezo na byo bigamije kurandura imitwe yitwaje intwaro.

Iyi nama yari iyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za DRC, Gen Célestin Mbala Musense yitabiriwe n’ibindi Bihugu byose birimo iki cya DRC cyayakiriye, u Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda na Sudani y’Epfo.

Iyi nama yemeje ko hashyirwaho itsinda ry’Igisirikare gihuriweho n’ingabo z’Ibihugu bigize EAC, rigamije kurandura imitwe yitwaje Intwaro iri mu ri DRCongo.

Ubwo yatangizaga iyi nama, Gen Célestin Mbala yagize ati “dushingiye ku myanzuro y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yabereye i Nairobi, Perezida wa DRC yansabye kubatumira muri iyi nama igamije gushakira hamwe uko twashyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Robert Kibochi yavuze ko ibibazo by’umutekano n’ituze mu Burasirazuba bwa DRC biri mu bihangayikishije akarere kuko ari ho ndiri y’ibibazo by’umutekano mucye bikunze kugaragara mu bindi Bihugu bigize akarere.

Yagize ati “Nk’akarere tugomba gushyira hamwe imbaraga tukarandura ibibazo by’umutekano tukagarura amahoro n’ituze mu Burasirazuba bwa DRC kugira ngo turusheho gufasha abaturage bacu gukomeza kubyaza umusaruro ukwihuza kwacu.”

Iyi nama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo bo mu Bihugu bya EAC, irakurikirwa n’indi nama y’impuguke mu bya gisirikare n’umutekano zo muri aka karere baza gushyiraho gahunda n’imirongo y’uburyo iri tsinda rihuriweho n’Igisirikare rizakora.

U Rwanda rutitabiriye iyi nama y’ubuyobozi bw’Ingabo zo mu Bihugu bigize EAC, rumaze iminsi rufitanye ibibazo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishingiye ku birego, ibihugu byombi bishinjanya.

DRC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, na rwo rugashinja iki Gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda gufatanya n’umutwe wa DFLR mu bikorwa byo gushotora u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru