Monday, September 9, 2024

Umuti w’ikibazo si ukunyamagana cyangwa kwinjira mu ntambara n’u Rwanda-Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega yanenze Abanye-Congo bakomeje kumwagana no kwamagana Igihugu cye [u Rwanda] avuga ko ibi bidashobora gutanga umuti w’ikibazo kiri muri iki Gihugu.

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bumaze iminsi bushinja u Rwanda gutera inkunga umuwe wa M23 umaze iminsi warubuye imirwano, mu gihe u Rwanda rwo rukomeje kwamagana ibi birego bidafite ishingiro.

Abanye-Congo ibihumbi bamaze iminsi birara mu mihanda bamagana u Rwanda ndetse banasaba ko uruhagarariye mu Gihugu cyabo yirukanwa.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, Vincent Karega yavuze ko iyi myitwarire y’Abanye-Congo ubwayo atari yo yazana umuti w’ibibazo biri mu Gihugu cyabo.

Yagize ati “Mbona umuti w’ibibazo atari ukwamagana Ambasaderi w’u Rwanda cyangwa se kwinjira mu ntambara n’igihugu cy’u Rwanda, kuko iteka burya intambara irasenya kandi kubaka ibyo yasenye biragorana.”

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika, Amb. Vincent Karega yaboneyeho no kugira icyo abwira Abanye-Congo bakomeje kumwamagana, avuga ko baba banamagana Igihugu cye.

Yagize ati “Kuntandukanya n’u Rwanda biragoye kuko ni Igihugu cyanjye, uba rero bikora bagafata imihanda ngo bari kwamagana ambasaderi w’u Rwanda mbese ni ukwamagana igihugu cyanjye.”

U Rwanda rwakunze kuvuga ko umuti w’ibibazo bibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biri mu biganza by’iki Gihugu ubwacyo aho gukora kibyitarutsa kigashaka kubishyira ku mutwe w’ikindi Gihugu.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Dr Vincent Biruta, aherutse kugirana n’Abanyamakuru, na we yari yagaragaje kou Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo bibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iki kiganiro cyabaye tariki 31 Gicurasi 2022, Dr Vincent Biruta yanagarutse ku bikorwa by’ubushotoranyi bikomeje gukorwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo ibisasu byatewe mu Rwanda inshuro ebyiri mu mezi abiri, avuga ko nibikomeza rutazarebera kuko bizaba ari nko guterwa kandi ko “iyo Igihugu gitewe kitabara.”

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi wagiriye uruzinduko muri Congo-Brazzaville mu mpera z’icyumweru gishize, yongeye gushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibikorwa bihungabanya umutekano w’Igihugu cye.

Tshisekedi yavuze ko Igihugu cye gisanzwe kizwiho kwakira neza abakigana ariko “ntibiha uburenganzira abaturanyi kuza kutuvogera.”

Yavuze ko ntagushidikanya ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 umaze iminsi uri mu mirwano n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

U Rwanda rwo wakunze kwamagana ibi birego, ruvuga ko FARDC yifatanyije na FDLR ndetse iki gisirikare kiri gufasha uyu mutwe kugira ngo ukomeze guhungabanya umutekano w’u Rwanda dore ko baherutse no gushimuta abasirikare babiri b’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts