Umunyamakurukazi ukomeye mu Rwanda yambitswe impeta n’umusore w’ibogari basanzwe bafitanye umwana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakurukazi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yambitswe impeta y’urukundo n’umusore ukomoka hanze y’u Rwanda basanzwe bafitanye umwana.

Uyu munyamakurukazi witwa Christelle Kabagire, asanzwe azwi mu biganiro by’urubyiruko birimo iby’imyidagaduro cyane cyane iby’imyambarire dore ko na we yigeze kuba umunyamideri.

Izindi Nkuru

Amakuru avuga ko Christelle Kabagire yambitswe impeta n’umukunzi we ku Cyumweru tariki 05 Kamena 2022 ariko bitangira kumenyekana kuri uyu wa Mbere tariki 06 Kamena 2022.

Uyu munyamakurukazi witangarije iyi nkuru nziza, yashyize amafoto kuri Instagram agaragaza ibirori byo kwambikwa impeta n’umukunzi we.

Aya mafoto yashyize ubutumwa butandukanye, nk’aho yagize ati Yes yoroshye kuvuga naba baravuze kuva na mbere.

Nanone kandi yashyizeho umurongo wa Bibiliya, Abakorino 13: 13 ugira uti Ariko none hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo.”

Yongeye kugaragaza ko ari Mukobwajana.

Christelle Kabagire wigeze kuba mu ruganda rw’imideri aho yabaye umumurikamideri, asanzwe afitanye umwana n’uyu musore wamwambitse impeta.

Akanyamuneza ni kose

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru