Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasabye abantu kudaga agaciro ubutumwa ncurano, bwavugaga ko u Rwanda rugiye gutangiza intambara kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ubutumwa bwacuzwe, bwitirirwa ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, aho ababikoze bifashishije uburyo bwo gucura ifoto, bagaragaza ko hari itangazo ryashyizwe hanze na RDF kuri Twitter yabo.
Ubu butumwa bw’ubucurano, buvuga ko “Ingabo z’u Rwanda zihora zanduranywaho na FARDC na Guverinoma ya Kinshasa. Nyakubarwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, azohereza abasirikare ba RDF kugaba igitero ku mujyi wa Goma mu gitondo cy’ejo.”
Ubu butumwa buhimbano, bukomeza buvuga ko ngo RDF imaze igihe kinini yiteguye iyi ntambara ndetse ko ihagaze bwuma, ikaba ifite intwaro zihagije, ngo inafite imyitwarire itajegajega.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nyakanga 2023, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwanyomoje iri tangazo, bukoresheje ubu butumwa ncurano, buvuga ko “ari ubuhimbano.”
🚨 Fake News Alert🚨 pic.twitter.com/VhqsqQ0TMD
— Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) July 11, 2023
Kuva havuka umwuka mubi mu mibanire hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nta na rimwe u Rwanda rwigeze ruvuga ko rwifuza gushoza intambara kuri iki Gihugu cy’igituranyi, nubwo cyo cyitahwemye kuvuga ko kibyifuza.
Guverinoma y’u Rwanda yakunze kuvuga ko yifuza ko ibibazo byakemuka mu nzira z’amahoro, yanavugaga ko nubwo itifuza intambara, ariko igihe cyose iki Gihigu cyayishozwaho gihagaze bwuma ku kuba cyayirwana cyemye.
U Rwanda kandi rwavuze ko rwakajije umutekano ku nkiko z’Igihugu kugira ngo umwanzi uri muri DRC atabona aho yamenera, dore ko atari rimwe cyangwa kabiri abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bagiye binjira mu Rwanda mu bikorwa by’ubushotoranyi birimo n’ibyahitanye Abanyarwanda bamwe muri 2019.
Guverinoma y’u Rwanda kandi iherutse no kubigarukaho mu itangazo yashyize hanze mu minsi ishize ubwo yamaganaga bimwe mu bikubiye muri raporo y’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, yongeye gushinja u Rwanda kuba rufasha M23, rubyamaganira kure, ruvuga ko ari ibinyoma.
Mu itangazo ryagiye hanze tariki 22 Kamena, Guverinoma y’u Rwanda yavugaga ko amwe mu makuru ari muri iyi raporo, agamije kuyobya uburari, agaragaza ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’ibibazo byo muri Congo, nyamara ntaho ruhuriye na byo.
Muri iri tangazo u Rwanda rwagaragazaga ko bibabaje kubona izi mpuguke zirengagiza ikibazo cya FDLR ari yo ntandaro y’ibibazo by’umutekano mucye muri Congo no mu karere, rusoza ruvuga ko ruzakomeza kongera ingamba zo gukumira ibyavogera ubutaka n’ikirere cyarwo.
RADIOTV10