Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RDF yamaganiye kure ubutumwa bw’ubucurano bwavugaga ingingo ikomeye kuri Congo

radiotv10by radiotv10
12/07/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
RDF yamaganiye kure ubutumwa bw’ubucurano bwavugaga ingingo ikomeye kuri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasabye abantu kudaga agaciro ubutumwa ncurano, bwavugaga ko u Rwanda rugiye gutangiza intambara kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ubutumwa bwacuzwe, bwitirirwa ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, aho ababikoze bifashishije uburyo bwo gucura ifoto, bagaragaza ko hari itangazo ryashyizwe hanze na RDF kuri Twitter yabo.

Ubu butumwa bw’ubucurano, buvuga ko “Ingabo z’u Rwanda zihora zanduranywaho na FARDC na Guverinoma ya Kinshasa. Nyakubarwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, azohereza abasirikare ba RDF kugaba igitero ku mujyi wa Goma mu gitondo cy’ejo.”

Ubu butumwa buhimbano, bukomeza buvuga ko ngo RDF imaze igihe kinini yiteguye iyi ntambara ndetse ko ihagaze bwuma, ikaba ifite intwaro zihagije, ngo inafite imyitwarire itajegajega.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nyakanga 2023, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwanyomoje iri tangazo, bukoresheje ubu butumwa ncurano, buvuga ko “ari ubuhimbano.”

🚨 Fake News Alert🚨 pic.twitter.com/VhqsqQ0TMD

— Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) July 11, 2023

Kuva havuka umwuka mubi mu mibanire hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nta na rimwe u Rwanda rwigeze ruvuga ko rwifuza gushoza intambara kuri iki Gihugu cy’igituranyi, nubwo cyo cyitahwemye kuvuga ko kibyifuza.

Guverinoma y’u Rwanda yakunze kuvuga ko yifuza ko ibibazo byakemuka mu nzira z’amahoro, yanavugaga ko nubwo itifuza intambara, ariko igihe cyose iki Gihigu cyayishozwaho gihagaze bwuma ku kuba cyayirwana cyemye.

U Rwanda kandi rwavuze ko rwakajije umutekano ku nkiko z’Igihugu kugira ngo umwanzi uri muri DRC atabona aho yamenera, dore ko atari rimwe cyangwa kabiri abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bagiye binjira mu Rwanda mu bikorwa by’ubushotoranyi birimo n’ibyahitanye Abanyarwanda bamwe muri 2019.

Guverinoma y’u Rwanda kandi iherutse no kubigarukaho mu itangazo yashyize hanze mu minsi ishize ubwo yamaganaga bimwe mu bikubiye muri raporo y’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, yongeye gushinja u Rwanda kuba rufasha M23, rubyamaganira kure, ruvuga ko ari ibinyoma.

Mu itangazo ryagiye hanze tariki 22 Kamena, Guverinoma y’u Rwanda yavugaga ko amwe mu makuru ari muri iyi raporo, agamije kuyobya uburari, agaragaza ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’ibibazo byo muri Congo, nyamara ntaho ruhuriye na byo.

Muri iri tangazo u Rwanda rwagaragazaga ko bibabaje kubona izi mpuguke zirengagiza ikibazo cya FDLR ari yo ntandaro y’ibibazo by’umutekano mucye muri Congo no mu karere, rusoza ruvuga ko ruzakomeza kongera ingamba zo gukumira ibyavogera ubutaka n’ikirere cyarwo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + sixteen =

Previous Post

Imibare mishya y’ibiciro ku masoko iratanga icyizere ku Baturarwanda

Next Post

Kayonza: Ibyo bakorera hafi y’ivomero bishyizwe hanze n’ababona ko bizateza ibibazo

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Ibyo bakorera hafi y’ivomero bishyizwe hanze n’ababona ko bizateza ibibazo

Kayonza: Ibyo bakorera hafi y’ivomero bishyizwe hanze n’ababona ko bizateza ibibazo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.