Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

RIB yaburiye abumva ko ‘Saint Valentin’ ari umunsi wo kugira uko bigenza mu buriri

radiotv10by radiotv10
14/02/2022
in IMYIDAGADURO
0
RIB yaburiye abumva ko ‘Saint Valentin’ ari umunsi wo kugira uko bigenza mu buriri
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruraburira abumva ko umunsi wahariwe abakundana (Saint Valentin) ari uwo gusambana, kuko bishobora kubagusha mu cyaha cyo gusambanya abana, bigatuma bamwe bashobora kuzisanga bafunzwe, abandi baratewe inda zitateguwe.

Byatangajwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye na Television Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare, umunsi witiriwe Saint Valentin w’abakundanye.

Muri iki kiganiro, Dr Murangira wagarukaga ku ihohoterwa rikorerwa abana, yavuze ko ku munsi nk’uyo wiswe uw’abakundanye, hari abashobora kuwitwaza bakaba bagwa mu byaha bikorerwa abana nko kubasambanya.

Yagize ati “Uyu munsi harimo abawitiranye, bakawitiranya nk’umunsi w’urukundo [Saint Valentin] bakawitiranya n’ibindi…”

Yahise agaruka ku ifoto yakunze kujya ishyirwa hanze ku munsi nk’uyu igaragaza umusore ari kwiruka inyuma y’umukobwa amusaba ko baryamana, nyuma y’igihe runaka, umukobwa na we akaza yiruka inyuma y’umuhungu amubwira ko kuri iyi tariki yamuteye inda.

Ati “Ubu turaburira abantu bashobora kuba bahawe isezerano cyangwa batanze isezerano ryo kwitiranya urwo rukundo.”

Avuga ko hari abashobora kugushwa mu mutego n’uyu munsi bakaba basambanya abana.

Ati “Hari abashobora kuba bafatirana abana bakaba babakoresha ibyaha by’ubusambanyi bashingiye kwitiranya urukundo n’ubusambanyi, turababurira ko atari byo. Ejo ejobundi utazisanga wagiye wafunzwe, undi akajya mu bibazo byo kuba yatewe inda.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − four =

Previous Post

Abakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ni ukwitonda kuko ubu utari nyabagendwa

Next Post

Iyo bavuze ko mu Nteko y’u Rwanda abagore ari 60% bintera ibinezaneza- Umuyobozi wo muri Somalia

Related Posts

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

by radiotv10
31/01/2026
0

In recent years, podcasts have become very popular around the world, and Rwanda is no exception. More and more young...

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
MU RWANDA

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iyo bavuze ko mu Nteko y’u Rwanda abagore ari 60% bintera ibinezaneza- Umuyobozi wo muri Somalia

Iyo bavuze ko mu Nteko y’u Rwanda abagore ari 60% bintera ibinezaneza- Umuyobozi wo muri Somalia

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.