RIB yaburiye abumva ko ‘Saint Valentin’ ari umunsi wo kugira uko bigenza mu buriri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruraburira abumva ko umunsi wahariwe abakundana (Saint Valentin) ari uwo gusambana, kuko bishobora kubagusha mu cyaha cyo gusambanya abana, bigatuma bamwe bashobora kuzisanga bafunzwe, abandi baratewe inda zitateguwe.

Byatangajwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye na Television Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare, umunsi witiriwe Saint Valentin w’abakundanye.

Izindi Nkuru

Muri iki kiganiro, Dr Murangira wagarukaga ku ihohoterwa rikorerwa abana, yavuze ko ku munsi nk’uyo wiswe uw’abakundanye, hari abashobora kuwitwaza bakaba bagwa mu byaha bikorerwa abana nko kubasambanya.

Yagize ati “Uyu munsi harimo abawitiranye, bakawitiranya nk’umunsi w’urukundo [Saint Valentin] bakawitiranya n’ibindi…”

Yahise agaruka ku ifoto yakunze kujya ishyirwa hanze ku munsi nk’uyu igaragaza umusore ari kwiruka inyuma y’umukobwa amusaba ko baryamana, nyuma y’igihe runaka, umukobwa na we akaza yiruka inyuma y’umuhungu amubwira ko kuri iyi tariki yamuteye inda.

Ati “Ubu turaburira abantu bashobora kuba bahawe isezerano cyangwa batanze isezerano ryo kwitiranya urwo rukundo.”

Avuga ko hari abashobora kugushwa mu mutego n’uyu munsi bakaba basambanya abana.

Ati “Hari abashobora kuba bafatirana abana bakaba babakoresha ibyaha by’ubusambanyi bashingiye kwitiranya urukundo n’ubusambanyi, turababurira ko atari byo. Ejo ejobundi utazisanga wagiye wafunzwe, undi akajya mu bibazo byo kuba yatewe inda.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru