Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RIB yagize icyo ivuga kuri bombori bombori zimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
18/09/2024
in MU RWANDA
0
BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry

Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruragira inama abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitwararika, kuko hari ibimaze iminsi bigaragaraho binagize ibyaha, kandi ko uru rwego ruticaye ubusa, ahubwo ko hari icyo ruri kubikoraho, kuko bigomba gucika burundu.

Muri ibi byumweru bitatu, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamaze iminsi mu mpaka zazamuwe na bimwe mu bitangarizwaho by’umwihariko kuri YouTube.

Habanje inkuru z’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, wavuze ko yahunze Igihugu kubera ako yise agatsiko k’abanyamakuru bagenzi be ngo bashatse kumwivugana.

Bidateye kabiri, hazamutse inkuru z’umunyamakuru Murungi Sabin ukorera kuri YouTube, aho abakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bashyiraho amashusho bivugwa ko yafashwe ngo avuye guca inyuma uwo bashakanye, ndetse ko ngo yabikoranaga n’undi uzwi na we kuri YouTube.

Aya mashusho y’uyu munyamakuru wagaragaye asohoka mu nzu bivugwa ko ari ho habereye icyo gikorwa, ndetse n’andi amugaragaza aryamye hasi bigaragara ko ashobora kuba yavunitse, yakurikiwe n’ibitekerezo byinshi byose bitagaragarizwa ishingiro, aho abiganjemo abakoresha YouTube, bagiye bayavugaho ibitekerezo bitandukanye.

Nanone kandi ku mbuga nkoranyambaga, hashyizweho amafoto n’amashusho y’urukozasoni, ya bamwe mu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uru rwego rubona ibi byose bitangarizwa ku mbuga nkoranyambaga, kandi ko ruticaye ubusa.

Ati “Ni imyitwarire igayitse, nta bunyangamugayo burimo, ndetse ibyo bikorwa bimwe bigize ibyaha. Urabona biteye isoni biragayitse. Nka RIB rero turabibona, hari ikiri gukorwa.”

Dr Murangira B. Thierry avuga kandi ko aba bantu bakomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, biba binagaragaza imyitwarire ye mu buzima busanzwe.

Ati “Bigaragaza imico ye, bigaragaza uburere bwe, bigaragaza ndetse n’uburere umuntu afite, ni ikigero cyiza cyo kureba ikigero cy’imitekerereze ye afite. Imyitwarire ku mbuga nkoranyambaga izahita ikugaragaza nyine uwo uri we.”

Dr Murangira B. Thierry yakomeje avuga ko uretse kuba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruri kugira icyo rukora kuri ibi bimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga, ariko binagomba gucika.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 14 =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku mugambi Congo yitarukije wo kwakira Abanyarwanda bahamijwe Jenoside babuze Igihugu kibakira

Next Post

Ibyo wamenya ku bwoko bushya bwa Covid bwateye ikikango i Burayi

Related Posts

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

In Kigali today, something new is happening on rooftops. Instead of only seeing water tanks and solar panels, you can...

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo wamenya ku bwoko bushya bwa Covid bwateye ikikango i Burayi

Ibyo wamenya ku bwoko bushya bwa Covid bwateye ikikango i Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.