Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ibya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje aya makuru, rutangaza ko uyu Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho witwa Nsengiyumva Silas
Anakurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubushuti.
RIB itangaza ko Nsengiyumva ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rushimira abagize uruhare kugira ngo uyu Nsengiyumva ucyekwaho icyaha afatwe.
RIB ikomeza yongera “gukangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku basaba n’abatanga ruswa muri serivisi z’ubutabera kugira ngo bahanwe bityo iranduke burundu mu gihugu cyacu.”
Uyu Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho, atawe muri yombi na RIB nyuma y’icyumweru kimwe uru ruwego rutaye muri yombi Karake Afrique usanzwe ari Umukozi w’Urukiko rw’Ikirenga, wafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya Miliyoni 1,4 Frw.
Uyu Karake Afrique watawe muri yombi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 11 Gashyantare 2022, akekwaho kwakwa Miliyoni 30 Frw umuturage ufite urubanza rw’ubujurire ariko bakumvikana ko azamuha Miliyoni 10 Frw, akaba yarafahwe ari kwakira Miliyoni 1,4 Frw ya Avance.
RADIOTV10