RIB yatunze itoroshi mu kindi kigo gikomeye ifunga bamwe mu bagikoramo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakozi batanu b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) barimo uwigeze kuba Umuyobozi Mukuru wungirije w’iki Kigo, bari mu maboko ya RIB bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aba bakozi ba RBC batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma y’ukwezi kumwe uru rwego runakurikiranye ibibazo byavugwaga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga y’Ubumenyi-ngiro ishami rya Kigali, aho rwari rwanataye muri yombi bamwe mu bakozi baryo barimo n’Umuyobozi Mukuru, ariko ubu akaba yararekuwe n’Urukiko.

Izindi Nkuru

Abakozi ba RBC, bo batawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize tariki 26 Ugushyingo 2022, barimo uwigeze kuba Umuyobozi Mukuru wungirije w’iki kigo, Kamanzi James.

Abandi bari mu maboko ya RIB, barimo batatu basanzwe ari abakozi ba RBC basanzwe bari no mu kanama gashinzwe gutanga amasoko ari bo; Kayiranga Leoncie, Ndayambaje Jean Pierre na Ndayisenga Fidele.

Undi watawe muri yombi, ni uwari umukozi w’iki Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu Karere ka Karongi, Rwema Fidele.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko uko ari batanu bafungiye muri za station z’uru rwego zitandukanye zirimo iya Rwezamenyo, iya Kicukiro ndetse n’iya Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Bose uko ari batanu kandi bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko giteganywa n’Itegeko no 62 ryo ku wa 25/08/2018 rigenga amasoko ya Leta.

Iki cyaha giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo y’ 188 iteganya ko ugihamijwe ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru