Nyuma y’uko umusore wo mu Karere ka Rutsiro arumwe ururimi n’umukobwa bakundana akaruca ubwo basomanaga, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwamaze kwakira ikirero ndetse rukaba rwatangiye gukora iperereza.
Iki gikorwa cyo kurumana hagati y’umusore n’umukobwa bakundana, cyabaye mu minsi ishize aho bivugwa ko umusore w’imyaka 26 y’amavuko yarumwe n’umukobwa basanzwe bakundana ubwo basomanaga.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uru rwego rwamaze kwakira ikirego cy’uyu musore aho yahise agana station ya RIB ya Gihango.
Ati “Iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane niba uwo mukobwa yarumye uwo mu muhungu mu rwego rwo kwitabara cyangwa niba yamukomerekeje ku bw’izindi mpamvu.”
Byabaye nyuma y’impano y’akenda k’imbere
Hari n’amakuru avuga ko tariki 26 Ukuboza 2021 uyu musore yagiye gusura umukunzi we utuye mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, umuhungu akaza gusaba umukobwa ko basomana ariko undi akamubera ibamba.
Bwaragorobye umusore arataha asaba umukunzi we kumuherekeza, bageze mu nzira amushyikiriza impano y’akenda k’imbere yari yamutekanyirije ubundi amusaba ko na we yamwitura amusaba ko bagira uko bigenza ku gikorwa cy’abantu bakuru ariko umukobwa yongera kumubera ibamba.
Umusore yongeye kwingira umukobwa amusaba nibura ko basomana nabwo aranga ariko umusore ahita amusumira amusoma ku ngufu ari na bwo umukobwa yahise amuruma ururimi araruca.
Icyitonderwa: Ifoto yakuwe kuri Internet ntabwo ari iy’ururimi rwaciwe
RADIOTV10