Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Robert Nyamvumba warezwe mu rubanza rwa Miliyari 7Frw ntakiri muri Gereza

radiotv10by radiotv10
19/09/2022
in MU RWANDA
1
Robert Nyamvumba warezwe mu rubanza rwa Miliyari 7Frw ntakiri muri Gereza
Share on FacebookShare on Twitter

Robert Nyamvumba [umuvandiwe wa General Patrick Nyamvumba] wahamijwe icyaha cyo kwaka indonke ya Miliyari 7 Frw, yafunguwe arangije igihano yakatiwe.

Robert Nyamvumba wahoze ari umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yahamijwe kwaka indonke ya miliyari 7Frw umushoramari w’umunyamahanga wari watsindiye isoko muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabanje kumuburanisha, rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya Miliyari 21,6 Frw zihwanye n’ubwikube bwa gatatu bw’indonke yarezwe kwaka.

Yaje kukijurira mu Rukiko Rukuru, asaba imbabazi Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange, asaba kugabanyirizwa ibihano kuko yavugaga ko imyaka itandatu ari myinshi ndetse n’ihazabu ya Miliyari 7 Frw ntaho yazikura kuko atarazitunga kuva yabaho.

Uru Rukiko Rukuru, rwaramwumvise kuko rwaje kumugabanyiriza igihano, rumukatira gufungwa imyaka ibiri n’igice n’ihazabu ya Miliyoni 50 Frw.

Robert Nyamvumba watawe muri yombi muri Werurwe 2020, yarangije iki gihano muri uku kwezi kwa Nzeri 2022, ndetse akaba yararekuwe mu cyumweru gishize nkuko tubikesha ikinyamakuru Bwiza.

Uyu wahoze ari umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yafunguwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 16 Nzeri 2022 nyuma yo kurangiza igihano cye.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Kwizera says:
    3 years ago

    Ni byiza kuba yarangije igihano

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =

Previous Post

Mugunga Yves wa APR FC yavunikiye mu myitozo

Next Post

Amashuri yaciye undi muvuno: Hari aho ikarita y’imyitwarire yageze kuri 20.000Frw!

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amashuri yaciye undi muvuno: Hari aho ikarita y’imyitwarire yageze kuri 20.000Frw!

Amashuri yaciye undi muvuno: Hari aho ikarita y’imyitwarire yageze kuri 20.000Frw!

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.