Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Robert Nyamvumba warezwe mu rubanza rwa Miliyari 7Frw ntakiri muri Gereza

radiotv10by radiotv10
19/09/2022
in MU RWANDA
1
Robert Nyamvumba warezwe mu rubanza rwa Miliyari 7Frw ntakiri muri Gereza
Share on FacebookShare on Twitter

Robert Nyamvumba [umuvandiwe wa General Patrick Nyamvumba] wahamijwe icyaha cyo kwaka indonke ya Miliyari 7 Frw, yafunguwe arangije igihano yakatiwe.

Robert Nyamvumba wahoze ari umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yahamijwe kwaka indonke ya miliyari 7Frw umushoramari w’umunyamahanga wari watsindiye isoko muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabanje kumuburanisha, rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya Miliyari 21,6 Frw zihwanye n’ubwikube bwa gatatu bw’indonke yarezwe kwaka.

Yaje kukijurira mu Rukiko Rukuru, asaba imbabazi Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange, asaba kugabanyirizwa ibihano kuko yavugaga ko imyaka itandatu ari myinshi ndetse n’ihazabu ya Miliyari 7 Frw ntaho yazikura kuko atarazitunga kuva yabaho.

Uru Rukiko Rukuru, rwaramwumvise kuko rwaje kumugabanyiriza igihano, rumukatira gufungwa imyaka ibiri n’igice n’ihazabu ya Miliyoni 50 Frw.

Robert Nyamvumba watawe muri yombi muri Werurwe 2020, yarangije iki gihano muri uku kwezi kwa Nzeri 2022, ndetse akaba yararekuwe mu cyumweru gishize nkuko tubikesha ikinyamakuru Bwiza.

Uyu wahoze ari umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yafunguwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 16 Nzeri 2022 nyuma yo kurangiza igihano cye.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Kwizera says:
    3 years ago

    Ni byiza kuba yarangije igihano

    Reply

Leave a Reply to Kwizera Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 3 =

Previous Post

Mugunga Yves wa APR FC yavunikiye mu myitozo

Next Post

Amashuri yaciye undi muvuno: Hari aho ikarita y’imyitwarire yageze kuri 20.000Frw!

Related Posts

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

by radiotv10
28/11/2025
0

Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko hagiye kubakwa amashuri atanu y'intangarugero muri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali, azatanga urugero mu gutanga uburezi...

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

IZIHERUKA

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije
IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

by radiotv10
28/11/2025
0

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

27/11/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amashuri yaciye undi muvuno: Hari aho ikarita y’imyitwarire yageze kuri 20.000Frw!

Amashuri yaciye undi muvuno: Hari aho ikarita y’imyitwarire yageze kuri 20.000Frw!

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.