• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iburasirazuba: Abasore babiri barimo uwakekwagaho kwica umuntu akamuca umutwe barashwe na Polisi

radiotv10by radiotv10
13/05/2026
in MU RWANDA
0
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa
Share on FacebookShare on Twitter

Abasore babiri barimo uwo mu Karere ka Ngoma wakekwagaho kwicira umuntu akamuca umutwe, n’undi wo mu Karere ka Gatsibo washatse gutema umupolisi, barashwe na Polisi barapfa, nyuma yuko umwe agerageje gutoroka, undi agashaka gutema umupolisi.

Aba basore bombi barashwe mu bihe binyuranye n’ahantu hatandukanye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi, aho uwari watawe muri yombi akekwaho ubwicanyi yarashwe mu rukerera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni yemeje iraswa ry’uyu musore w’imyaka 34 wakekwagaho kwica umusaza akamuca umutwe akajya kuwutaba mu wundi Murenge.

SSP Twizeyimana Hamduni yagize ati “Mu gitondo cy’uyu munsi (ku wa Kabiri) yagerageje gutoroka Polisi, araraswa yitaba Imana.”

Umurambo w’uyu musore wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Iitaro bya Kibungo, nyuma yuko yari akimara kurasa na polisi y’u Rwanda.

Ni mu gihe undi musore warashwe we, ari uwo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, we yari umwe mu bageragezaga kwinjiza mu Gihugu inzoga zitemewe za Zebra Gin zari mu mashashi.

Ibi byabaye ubwo abari batwaye ibi biyobyabwenge kuri moto eshatu bari bageze mu Mudugusu wa Ngarama mu Kagari ka Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore, bahagarikwa na polisi, aho kugira ngo babikurikize bagashaka kurwanya abapolisi.

SSP Twizeyimana yagize ati “Polisi yagerageje guhagarika izo moto, umwe avaho azana umuhoro ashaka gutema umupolisi, uwo mupolisi mu kwirwanaho ahita amurasa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakomeje agira ati “Ntabwo yahise apfa, yajyanywe ku Kigo Nderabuzima, ni ho yapfiriye.”

Uretse uyu musore warashwe, hahise hafatwa undi umwe mu bari batwaye izi moto na zo zahise zifatwa, mu gihe undi umwe we yahise atoroka.

Aba bantu batatu bageragezaga kwinjiza mu gihugu amapaki 900 ya biriya biyobyabwenge, agizwe n’udupfunyika turenga ibihumbi 10, na byo bafashwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Amashusho: Perezida w’u Bufaransa yishimiye ibihe yagiriye muri Kenya birimo gusonga kawunga no kuyirya

Next Post

Here are the major projects set to receive Rwf 7.7 trillion in Rwanda’s 2026/27 budget

Related Posts

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Next Post
Here are the major projects set to receive Rwf 7.7 trillion in Rwanda’s 2026/27 budget

Here are the major projects set to receive Rwf 7.7 trillion in Rwanda’s 2026/27 budget

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.