Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yashyize hanze ibaruwa ifunguye yageneye Abanyarwanda, asabira imbabazi abafunzwe bazira gushyira hanze amashusho y’urukozasoni agaragaramo ari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we.
Ni ibaruwa uyu muhanzi yashyize hanze ayinyujije ku mbuga nkoranyamabaga ze, avuga ko ayigeneye Abanyarwanda bose n’abakunzi b’ibihangano bye.
Muri uru rwandiko Yampano yateruye agira ati “Mbandikiye mbikuye ku mutima kandi mu mahoro.” Akomeza agira ati “Mu buzima, abantu bakora amakosa, abandi bagafata ibyemezo bitari byo bitewe n’uburakari, ubusinzi, ubuto bwo gutekereza cyangwa ibihe bibi banyuramo. Ariko uko umuntu agenda akura, amenya ko amahoro n’imbabazi biruta inzika n’intambara zidashira.”
Arongera ati “Uyu munsi ndifuza kubwira abantu bose ko nahisemo inzira y’amahoro. Ndifuza gusabira imbabazi umuntu wese waba afungiye ikibazo gifitanye isano n’ibyabaye hagati yanjye n’ibintu byagiye bivugwa kuri njye. Ntabwo nifuza gukomeza kubaho mu mwuka w’amakimbirane, urwango cyangwa guhorana ibikomere.
Nifuza gutangira ubuzima bushya burimo ituze, gukora cyane no gukomeza urugendo rwanjye rw’ubuhanzi mfite umutima woroshye.
Nizera ko kubabarira atari intege nke, ahubwo ari ubutwari bwo guhitamo amahoro aho guhitamo inzika.
Ndashimira abantu bose bakomeje kunyereka urukundo no kunyumva muri ibi bihe byose.”
Uyu muhanzi kandi yaboneyeho gutangaza ko ari gutegura albumyise ‘On the World’ izaba igaruka ku rugendo rw’ubuzima, kwiyubaka, no gukomera.
Uru rwandiko rusabira imbabazi abafungiye gushyira hanze amashusho y’urukozasoni y’uyu muhanzi, habura iminsi micye ngo abahamijwe byaha bifitanye isano na biriya, basomerwe umwanzuro w’ubujurire bwabo.
Aba barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djiha, Ishimwe François Xavier na Kwizera Papy Nestor, baburanye ubujurire bwabo mu cyumweru gishize tariki 04 Gicurasi, aho bamwe basabye imbabazi, abandi bagasaba gusubikirwa ibihano, urubanza rwabo rukazasomwa mu cyumweru gitaha tariki 19 Gicurasi 2026.
RADIOTV10











