• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hitezwe iki kuri Trump mu ruzinduko agiyemo mu Bushinwa

radiotv10by radiotv10
13/05/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hitezwe iki kuri Trump mu ruzinduko agiyemo mu Bushinwa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, aragirira uruzinduko mu gihugu cy’u Bushinwa ku butumire bwa mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping, byitezwemo ko gutanga ubusabe bugamije guhagarika intambara hagati y’Igihugu cye na Iran.

Uruzinduko Perezida wa Amerika, Donald Trump atangirira mu Bushinwa kuva kuri uyu wa Gatatu kugeza ku wa 15 Gicurasi 2026 rwitezweho kuzamura umubano hagati y’u Bushinwa na Amerika no kwagura ubufatanye mu bukungu hagati y’ibi bihugu bibiri bikomeye ku isi.

Biteganyijwe kandi ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, azagirana ibiganiro na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ku ntambara iri muri Iran, mu nama izabahuza kuva ku wa Kane tariki ya 14 kugeza ku wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026.

Byitezwe ko muri ibyo biganiro bazagirana, Trump azasaba u Bushinwa gukoresha ubushobozi bwabwo kugira ngo bwumvishe Tehran kugirana amasezerano na Washington agamije kurangiza iyi ntambara.

Ibyo Amerika isaba kugira ngo ayo masezerano agerweho birimo guhagarika gahunda ya Iran yo gukora intwaro za kirimbuzi no guhagarika ibikorwa bya Tehran byo kugenzura urujya n’uruza mu muhora wa Hormuz.

Icyakora, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere yo kwerekeza mu Bushinwa, Perezida Trump yavuze ko adatekereza ko azakenera ubufasha bw’u Bushinwa kugira ngo intambara na Iran irangire, nubwo icyizere cyo kugera ku masezerano arambye yo kurangiza intambara gikomeje kugabanuka.

Trump yavuze ko atabona impamvu yo gusaba Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, kumufasha gukemura aya makimbirane, mu gihe Iran yakomeje guhagarika ubwikorezi bwo mu nyanja bunyuzwamo kimwe cya gatanu cya peteroli ikoreshwa ku isi.

Trump yagize ati: “Ntabwo ntekereza ko dukeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose ku kibazo cya Iran. Tuzatsinda uko byagenda kose, mu mahoro cyangwa mu bundi buryo.”

Nyuma y’ukwezi kurenga agahenge gatangiye kubahirizwa, impande zombi ntiziragera ku ntambwe ifatika mu masezerano yo guhagarika imirwano burundu, kuko Iran nayo yatsimbaraye ku byo Amerika igomba kubahiriza, birimo indishyi z’ibyangijwe n’intambara, gufungura inzira zigana ku byambu byayo byafunzwe na Amerika, ndetse no guhagarika intambara ku mpande zose, harimo no muri Lebanon, aho Israel ishyigikiwe na Amerika iri kurwana n’umutwe wa Hezbollah uterwa inkunga na Iran.

Gusa ibyo byifuzo bya Iran, Perezida wa Amerika, Donald Trump, yabiteye utwatsi, avuga ko ibyo Iran yifuza bidashoboka na gato.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 15 =

Previous Post

Ibikubiye mu ibaruwa ifunguye y’Umuhanzi ‘Yampano’ ku byamubayeho byatumye hari abafungwa

Next Post

Umubare w’abandikishwa ko bapfuye mu Rwanda wazamutseho 4%

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Umubare w’abandikishwa ko bapfuye mu Rwanda wazamutseho 4%

Umubare w’abandikishwa ko bapfuye mu Rwanda wazamutseho 4%

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.