Saturday, July 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Abagore barashinja abagabo babo kubahindukiza mu buriri ku gahato kandi batabahahira

radiotv10by radiotv10
06/04/2022
in MU RWANDA
0
Rubavu: Abagore barashinja abagabo babo kubahindukiza mu buriri ku gahato kandi batabahahira
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Rubavu barashinja abagabo babo kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato kandi batabahahira ku buryo hari abo bahindukiza mu buriri bakanga bitewe n’umunaniro wo kuba biriwe bahahira ingo zabo.

Aba bagore babwiye RADIOTV10 ko batanze kuba bakwishimana n’abagabo babo mu buriri ariko ko imyitwarire yabo ibaca intege kuko birirwa mu gasozi bagacyurwa n’ijoro kandi nta mahaho babazaniye.

Umwe ati “Ubundi biriya byo mu buriri bihera muri salo namara kunywa no kurya ubwo tayari nanjye iyo ngeze hariya [mu buriri] icyo avuze ndacyumva kuko nanjye aba yamenye inda yanjye n’inda y’abana.”

Aba bagore bavuga ko iyi myitwarire y’abagabo babo yo kuba batagira icyo bakora, yatumye bakora batikoresheje kugira ngo babashe guhahira ingo zabo, ku buryo batataha bananiwe ngo bajye no guhindukirira abagabo babo biriwe mu mihana.

Undi muturage ati “Niba umuntu yagiye ntahahire umugore, abana biriwe bari kwayura, baryamye mu buriri gutyo nta mwenda bagira, ntabwo wagera mu buriri ngo ushikanuze umuntu ngo vayo hano ngo ibyo bintu uhite ubikora ubundi abantu ba bagomba kubanza gutegurana muri salo.”

Ikibabaje ngo ni uko abagabo babo baza bahaze batura imibi y’inzoga na za mushikaki mu gihe we n’abana baba bicira isazi mu jisho.

Bavuga ko ibi bikomeje guteza amakimbirane mu miryango. Undi ati “Ahita akubwira ngo ‘niba utanshaka ufite abo wirirwanye na bo ni yo mpamvu utanshaka’ kandi hari impamvu runaka.”

Aba bagore bavuga ko hari n’abarwanira mu buriri bagakora imibonano ku gahato ku buryo bamwe bavuga ko ari ihohoterwa bakorerwa.

Inzego zifite mu nshingano imibanire y’imiryango, zikunze kugira inama abashakanye kujya babanza kumvikana ku byo bagomba gukora byose birimo n’iki gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − five =

Previous Post

Indwara yahitanye Perezida w’Inteko ya Uganda yamenyekanye

Next Post

Burkina Faso: Compaoré wabaye Perezida yakatiwe gufungwa burundu

Related Posts

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

by radiotv10
18/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha...

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Burkina Faso: Compaoré wabaye Perezida yakatiwe gufungwa burundu

Burkina Faso: Compaoré wabaye Perezida yakatiwe gufungwa burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.