Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bavuga ko barambiwe guhora bashyingura ababo bakomeje kwicwa n’ibiza by’imvura nyinshi, na bo bakaba basigaye barara badasinziriye kubera imvura ikomeje kubasenyera no kubatwara ibyabo ngo n’abaje kubafasha bakabaha ibyo kurya nyamara atari byo bakeneye.
Aba baturage baravuga ibi nyuma yo kubura abantu bane mu byumweru bibiri bishwe n’ibiza bitewe n’imvura nyinshi imanura imivu iturutse mu musozi wa Rubavu.
Aba baturage batunga agatoki inzego z’ubuyobozi zikomeje kubarangarana kuko iki kibazo batahwemye kukigaragaza ariko ntihagire igikorwa.
Umwe muri aba baturage yagize ati “Ndarambiwe, n’abaturage hafi ya twese turarambiwe kurara rwantambi uko imvura ihinze gato tukarara tudasinziriye, aho igwirieye ikadutwara ibyacu n’ugiye kudufasha akaduha kawunga nk’aho ari cyo kibazo dufite.”
Uyu muturage avuga ko ikibazo bafite atari icyo kubura ibiribwa, ahubwo ko ari amazi abasenyera aturuka muri uyu musozi.
Aba baturage bavuga ko mu gihe iki kibazo kitakemuka, bazitabaza Umukuru w’Igihugu ngo kuko badahwema kubimenyesha inzego z’ubuyobozi bw’ibanze.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero ntibuvuga rumwe n’aba baturage kuri iki kibazo, ahubwo bugashinja abaturage kudafata amazi ava ku nzu zabo, bukanabasaba kwitabira ibikorwa by’umuganda mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo
Umuyobozi w’uyu Murenge yagize ati “Ibyo kuvuga by’uburangare byo ndumva tutabyumvikanaho kuko nk’umuturage ubona atuye ahantu ho mu manegeka hari inshingani asabwa nko kureba uko afata amazi aturuka ku nzu ye.”
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10