Rubavu: Amahirwe asekeye abaturage bari banze kwandavura bagateza imyenda bambaraga ngo babone icyo kurya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahoze bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bo mu Murenge wa Rubavu, bari biyemeje kudandaza imyenda yabo kugira ngo babashe kubona icyo kurya, ubu batangiye gufashwa kwikura mu bukene.

RADIOTV10 yari iherutse gukora inkuru y’aba baturage bavugaga ko “umuntu yanga kwiba agateza utwe”  bityo ko na bo biyemeje kujya kudandaza imyenda yabo kuko byari byabayobeye dore ko bari basanzwe batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na DRCongo none bukaba bwarajemo ibibazo.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bukimara kumva iyi nkuru, bwatangaje ko bugiye gushaka umuti urambye kuri iki kibazo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga, ubuyobozi bwagiranye inama n’aba baturage bubasaba kwishyira hamwe kugira ngo bahabwe inkunga ibafasha kuzahura imibereho yabo.

Aba baturage bavuze ko na bo bishimiye iyi nkuru nziza kuko na bo bifuzaga icyabakura mu mibereho igoye barimo muri iki gihe yatangiye kubageraho ubwo COVID-19 yazaga igatuma imipaka ifungwa bikaza guhumira ku mirari ubwo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagiranaga ibibazo.

Umwe muri bo yagize ati “Byarangiye dufashe umwanzuro wo kwishyira hamwe dukurikije uko umuntu ameze, waba ufite amafaranga macye babakongerera ukabona igishoro gitubutse ku buryo tutakongera gukorera mu muhanda tugashaka ahantu ho gukorera nko mu isoko.”

Undi muturage avuga ko ibyo babwiwe n’abayobozi babyizeye, ati “Ibyo baje kutuganiriza ntabwo batubeshye, turamutse tubonye inkunga twajya no mu masoko impamvu tuba turi hano ni uko igishoro tuba dufite sti gicye cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Emmanuel Blaise Harelimana yemeje ko aba baturage nibamara kwishyira mu matsinda bagendeye ku byo basanzwe bacuruza, bazahabwa inkunga.

Ati “Buri wese arakora ubucuruzi buciriritse bijyanye n’ibyo ashora n’ibyo amenyereye gukora, ni tuzazamukira natwe tuvuga tuti ‘wenda uyu aracuruza imyenda ya caguwa’ wenda ashobora kuba ashora ibihumbi mirongo itatu, ariko abonye ibihumbi mirongo itanu ashobora kuba yakunguka kurushaho.”
Harelimana avuga ko hari uburyo butandukanye buzifashishwa mu gutera inkunga aba bacuruzi bwaba ubwo kubatera inkunga babongerera igishoro cyangwa babahuza n’ibigo by’imari kugira ngo bibagurize.

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru