Perezida Paul Kagame yashimiye Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndegengeyigoma bibarutse ubuheta, akaba umwuzukuru wa kabiri w’Umukuru w’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame yifashishije ifoto yashyize kuri Twitter igaragaza imfura ya Ange Kagame na Bertrand, ikikiye umuvandimwe we, yashimiye uyu muryango wibarutse ubuheta.
Yagize ati “Mwishyuke Ange na Bertrand.”
Ange na Bertrand bibarutse ubuheta nyuma y’imyaka ibiri yuzuye bungutse imfura yabo yavutse tariki 19 Nyakanga 2020.
Ubwo Ange Ingabire Kagame yibarukaga imfura ye, yashimiye abaganga bo mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali, uburyo bamufashije bakanamwitaho.
Perezida Paul Kagame wakunze kugaragaza ko yishimiye umwuzukuru we wa mbere, yakunze kugaragaza amafoto bari kumwe nk’iyo aheruka gushyira kuri Twitter muri Weruwe ubwo yavugaga ko yaje kumureba ku kazi.
Mu kiganiro yagiranye RBA mu ntangiro z’uku kwezi, Perezida Kagame yongeye gushimangira ko umuryango we usobanuye byinshi bityo ko no kuwiraho biza mu bya mbere.
Icyo gihe yagize ati “Umuryango wanjye uza imbere muri byose kuko utuma nanjye mbaho neza. Kugira abana n’abuzukuru muri macye bituma ubuzima buba bwiza. Tugiye mu nshingano, twese tuba dufite ibyo gukora buri gihe kandi akazi kanjye karoroha iyo njye ubwanjye nishimye.”
RADIOTV10
- Click to share on Twitter (Opens in new window)
- Click to share on Facebook (Opens in new window)
- Click to share on WhatsApp (Opens in new window)
- Click to share on LinkedIn (Opens in new window)
- Click to share on Telegram (Opens in new window)
- Click to print (Opens in new window)
- Click to share on Skype (Opens in new window)
- Click to email a link to a friend (Opens in new window)