Shira amatsiko: Hagaragajwe uko Ikibuga cy’Indege cya Kanombe giteye uko cyakabaye (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’indege RAC (Rwanda Airports Company) cyagaragaje uko Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, giteye mu mafoto akigaragaza uko cyakabaye.

Aya mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za RAC, yafatiwe mu kirere, agaragaza ikibuga cy’Indege cy’i Kanombe giherereye mu Karere ka Kicukiro.

Izindi Nkuru

Aya mafoto yafatiwe mu kirere, agaragaramo imiterere y’iki Kibuga n’inzira inyuramo indege igiye guhaguruka no mu gihe yururuka ndetse n’ubusitani bunogeye ijisho bukikije iki kibuga.

Agaragaramo kandi zimwe mu ndege zisanzwe zikoresha iki kibuga, ziparitse muri parikingi ziri kuri iki kibuga mpuzamahanga cya Kigali.

Bamwe mu batanze ibiterekezo kuri aya mafoto, bagaragaje ko bishimiye kubona imiterere y’iki Kibuga cy’Indege cyagiye cyururukiraho indege zirimo n’izizana abakomeye mu Rwanda barimo n’abaherutse kuza mu Rwanda mu nama ya CHOGM yabaye mu kwezi gushize.

Uwitwa Bobo Au Coeur yagize ati “Burya ni uku hameze. Ndumiwe.”, Naho Uwiyita Minister of Food and Drinks na we yagize ati “Ni cyiza cyane.”

Umunyapolitiki wo muri Liban witwa Kholoud Wattar Kassem watanze igitekerezo kuri aya mafoto, yagize ati “Nasuye u Rwanda rimwe muri 2013. Ni Igihugu cyiza cyane cy’imisozi 1 000. Ndifuza kugaruka kugisura.”

RAC yagaragaje aya mafoto, iherutse no kwerekana ubushobozi buhari bwakwiyambazwa mu gihe ku Kibuga cy’indege haba habereye impanuka y’indege.

Mu gikorwa cyabaye mu ntangiro z’ukwezi gushize, RAC yerekanye ko ku Kibuga cy’Indege haba itsinda ry’abashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro mu gihe Indege yaba ifashwe n’inkongi ndetse n’uburyo batabara mu gihe Indege yaba ihushije inzira ikagwa nabi.

Indege ziba ziparitse

Inzira inyuramo indege iyo zihaguruka

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru