Rubavu: Babyukiye ku nkuru y’agahinda y’uwo basanze yishwe akanashinyagurirwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage bo mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, babyutse babona umurambo w’umusore utaramenyekana imyirondoro ye basanze mu murima yakuwemo amaso, bagakeka ko yishwe.

Uyu murambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 30 Kanama 2023 mu Mudugudu w’Isangano mu Kagari ka Rukoko.

Izindi Nkuru

Umuturage wageze bwa mbere kuri uyu murambo, yasanze baworoshe imigozi y’ibijumba, ariko hari ibice bigaragara, akiwubona ahita amenyesha abandi baturage, na bo bahise biyambaza inzego.

Abaturage baramukiye aha habonetse uyu murambo, babwiye RADIOTV10 ko uyu musore batamuzi muri aka gace, ku buryo batapfa kumenya uwo ari we.

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 25, basanze kandi yakuwemo inkweto ndetse aha babonye umurambo we bakaba batigeze bahasanga ibimenyetso bigaragaza ko yiciwe aha nk’amaraso cyangwa ibindi, bagakeka ko yiciwe ahandi, ubundi ababikoze bakaza kujugunya umurambo we muri aka gace.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, Urwego rw’Igihugu rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rwamaze kugera ahagaragaye uyu murambo, kugira ngo ujyanwe gukorerwa isuzuma, ndetse runatangire iperereza ryo gushakisha abashobora kuba bari inyuma y’urupfu rw’uyu musore.

RIB yahise iza gukora iperereza

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru